Rayon Sports yanyagiye Musanze FC ibitego 4-1, mu mukino w'umunsi wa 16 wa Shampiyona.
Kuri
uyu wa Kabiri kuri sitade y'akarere ka Muhanga, hakiniwe umukino usoza umunsi
wa 16 wa Shampiyona wagombaga kuba mu mpera z'icyumweru dushoje, ariko kubera
ikibuga ugenda wigizwayo.
Musanze
FC yari yaratsinze Rayon Sports ibitego 2-0 yaje kubiryozwa nayo inyagirwa
ibitego 4-1, harimo ibitego 3 byabonetse mu gice cya kabiri. Igitego cya mbere
cya Rayon Sports cyatsinzwe na Isaac Mitima ku munota wa 13, mu gihe ku munota
wa 18 gusa Musanze FC yahise icyishyura gitsinzwe na Peter Agblevor.
Mu
gice cya kabiri, Elie Ganijuru yateye umupira ugana mu izamu ukorwaho na
Nsengiyumva Isaac uruhukira mu izamu. Ku munota wa 55 Eric Ngendahimana
yatsinze igitego cya 3, mu gihe ku munota wa 71 Musa Esenu yaje gutsinda
igitego cya 4.
Imran ntabwo yakirereshejwe muri uyu mukino
Muhawenayo Gad umunyezamu wa kabiri wa Musanze FC
Ntaribi Steven winjijwe ibitego 4
Umusifuzi Rurisa niwe wayoboye umukino
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Musanze yabanje mu kibuga
Haringingo uyu mukino yari yawukaniye nyuma n'ubwo yaburaga abakinnyi bagera ku munani
Habanje kuba akanama katumye umukino utinda
Rwatubyaye uri gukira imvune, yari ku gatebe k'abasimbura
Televiziyo ya Rayon Sports yari yabukereye
Olivier Karekezi yarebye umukino yambaye imyenda ya Rayon Sports, n'ubwo ari umunyabigwi w'APR FC
Hadji ku mipira y'umuterekano arindwa mubI
AMAFOTO: Ngabo Serge - INYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO