RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo ashobora guhagarikwa iminsi 30 adakina azize uburiganya

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/01/2023 9:15
0


Umukinnyi uheruka gusinyira Al Nassr yo muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo, ashobora guhagarikwa iminsi 30 adakina azize Juventus yigeze gukinira.



Nk’uko umunyamakuru witwa Paolo Ziliani wo mu Butaliyani abitangaza, kizigenza Cristiano Ronaldo ashobora guhagarikwa azize ibisa n'uburiganya ikipe ya Juventus yakoze, mu gihe yamuguraga imukuye muri Real Madrid ndetse inamuhemba muri rusange. 

Iyi kipe ya Juventus ikina muri shampiyona y'u Butaliyani iheruka gukurwaho amanota 15, nyuma y'iperereza ryakozwe n'inkiko zo mu Butaliyani kubijyanye n'amafaranga isohora n’ayo yinjiza. Nk’uko uyu munyamakuru akomeza abitangaza, ibi bihano bishobora kurenga Juventus bikagera no mu bakinnyi batakiyikinira.

Niba hari abakinnyi bakinnye muri iyi kipe bakajya bandikirwa imishahara micye mu mpapuro ugereranyije n’iyo bahabwaga, abo bagomba guhagarikwa iminsi 30 badakandagira mu kibuga. Cristiano Ronaldo yari ari muri iyi kipe ya Juventus hagati ya 2018 na 2021, nawe ashobora kwisanga mu bakinnyi bazahagarikwa.


Cristiano Ronaldo wakoze amateka muri Juventus ariko ashobora guhagarikwa iminsi 30 adakina

Mu nyandiko Cristiano Ronaldo yahembwaga miliyoni 20 z'amayero ku mwaka kandi bivugwa ko yayarenzaga, ahubwo ayongayo akaba ari ayajyaga mu nyandiko gusa. Uyu mukinnyi yavuye muri Juventus mu mwaka wa 2021 asubira muri Manchester United yari yaramuzamuye, n’ubwo aheruka kuyisohakamo nabi.

Cristiano Ronaldo aramutse ahuye n'ibi bihano byaba ari ibihano bya kabiri byikurikiranya. Ibindi bihano aheruka guhabwa ni ibyo kuba yaramennye terephone y'umufana wa Everton, yari yarahagaritswe imikino 2 akaba ariyo mpamvu yari yaratinze gukinira Al Nassr umukino n'umwe w'irushanwa. Umukino wa mbere wa shampiyona yakinnye ni uwo Al Nassr iheruka gutsindamo Ettifaq igitego 1-0.


Kizigenza Cristiano Ronaldo yishimira igitego agikina muri Juventus


Mu mukino wa mbere Cristiano Ronaldo yakiniye Al Nassr n’ubwo ashobora kongera guhagarikwa












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND