RFL
Kigali

Njyana muri Chelsea! Amashirakinyoma ku itandukana rya Cristiano Ronaldo n'uwamushakiraga amakipe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/01/2023 7:11
0


Impamvu zatumye kizigenza Cristiano Ronaldo atandukana na Jorge Mendes nawe ukomoka muri Portugal, wari ushinzwe kumushakira amakipe, zamenyakanye.



Mu mutima ndetse n'ibitekerezo bya Cristiano Ronaldo yifuzaga kwerekeza muri Bayern Munich cyangwa muri Chelsea, ndetse yari yaranabyumvikanyeho n’uwari ushinzwe kumushakira amakipe ariwe Jorge Mendes nk’uko ikinyamakuru El Mundo kibitangaza.

Uyu mukinnyi kandi ngo yaba yarateye ubwoba Jorge Mendes ko nibidakunda kwerekeza muri aya makipe uko ari 2, bazahita batandukana. Uyu mugabo wari uhagarariye Cristiano Ronaldo yaragerageje muri aya makipe ariko bamutera utwatsi, bavuga ko nta mwanya bafite. 

Nyiri Chelsea, Todd Boehly byigeze kuvugwa ko ashaka gusinyisha Cristiano Ronaldo ariko birangira bidakunze, bitewe n'imyaka y'uyu mukinnyi, ikinyabupfura cye ndetse no kuba atari mu mishinga ya Graham Potter utoza Chelsea. Kugeza ubu ikipe ya Chelsea iri gusinyisha abana bakiri bato barimo: Mykhaylo Mudryk, Noni Madueke, David Datro Fofana na Joao Felix batijwe.


Cristiano Ronaldo na Jorge Mendes batandukanye.

Ku rundi ruhande ikipe ya Bayern Munich yihakaniye gusinyisha Cristiano Ronaldo, nyuma y’uko avuye muri Manchester United. Oliver Kahn uyobora Bayern Munich yabwiriye Sky ko atasinyisha uyu mukinnyi agira ati "Yego Cristiano Ronaldo ni umukinnyi ukomeye, ariko ntabwo ari muri gahunda zacu".

Usibye kuba Jorge Mendes yarananiwe kujyana Cristiano Ronaldo muri ayo makipe bigatuma batandukana, nawe ntabwo yishimiye ibyo Cristiano Ronaldo yavuze mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan. Mbere y’uko kizigenza Cristiano ajya muri iki kiganiro, ntabwo yari yabyumvikanyeho n'umugira inama ndetse akanamushakira amakipe.

Muri iki kiganiro uyu mukinnyi yavuze ko muri Manchester United yagambaniwe bagashaka kumusohora mu ikipe ku ngufu, ndetse ko atazigera yubaha Erik Ten Hag kuko nawe atigeze amwubaha. Iki kiganiro nicyo cyatumye asohoka muri Manchester United, iyi ni indi mpamvu yatumye Cristiano Ronaldo atandukana na Jorge Mendes.

Kugeza ubu Cristiano Ronaldo ni umukinnyi wa Al Nassr, yabonye ayo makipe yose yashakaga byanze ahita ajya gukina muri Saudi Arabia. Muri iyi kipe bamuha ibifurumba by'amafaranga, kuko kugeza ubu niwe mukinnyi w'umupira w'amaguru ku Isi uhembwa amafaranga menshi.


Jorge Mendes yajyaga aherekeza Cristiano Ronaldo gufata ibihembo, ariko ubu ntabwo bakiri kumwe









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND