RFL
Kigali

Oscars 2023: Filime yakinnyemo Kayije Kagame w'Umunyarwanda yabuze ku rutonde ntakuka rw’izihatanye

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:24/01/2023 19:54
0


Filime yakorewe mu Bufaransa yakinnyemo umunyarwandakazi Kayije Kagame, yabuze amahirwe yo guhatana mu bihembo bya Academy Awards bisanzwe bizwi nka Oscars bikomeye bitangirwa muri Amerika.



Gutangaza filime zizahatana mu byiciro 23 bya Oscars byakozwe kuri uyu wa Kabiri  tariki 24 Gashyantare. Uru rutonde rwa filime zihataniye ibihembo bya Oscars bigiye gutangwa ku nshuro ya 95, rwatangajwe n’abakinnyi ba filime Riz Ahmed na Allison Williams.

Filime iyoboye izindi mu guhatana mu byiciro byinshi ni ‘Everything Everywhere All at Once’ ihatanye mu byiciro 11, ikurikirwa na ‘All Quiet on the Western Front’ na ‘The Banshees of Inisherin’ zose ziri guhatana mu byiciro icyenda.

Hakurikiraho ‘Elvis’ iri mu byiciro umunani, ‘The Fabelmans’ ihatanye mu byiciro birindwi,  ‘Tár’ na ‘Top Gun: Maverick’ ziri mu byiciro bitandatu  buri imwe ndetse na ‘Black Panther: Wakanda Forever’ iri mu byiciro bitanu.

Indirimbo ya "Lift Me Up" yakoreshejwe nka soundtrack ya ‘‘Black Panther: Wakanda Forever’’ yaririmbwe na Rihanna,  Tems wo muri Nigeria, Ryan Coogler na Ludwig Goransson;  ihatanye mu cyiciro cya ‘Best Original Song’. Iyi yanditswe na Tems na Ryan Coogler.

Muri iki cyiciro bahatanye n’izindi ndirimbo zakoreshejwe nka Sound Track mu zindi filime nka "Applause" yo muri ‘Tell It Like a Woman’. Iyi yaririmbwe inandikwa na Diane Warren. Hari kandi "Hold My Hand"  yaherekeje filime yitwa ‘Top Gun: Maverick’. Iyi yaririmbwe inandikwa na Lady Gaga na BloodPop.

Hari "Naatu Naatu" yaherekeje  ‘RRR’ ikaririmbwa na M.M. Keeravaani; mu gihe yanditswe na Chandrabose. Ndetse na "This Is a Life" yaherekeje ‘Everything Everywhere All at Once’ iyoboye izindi mu guhatana henshi. Iyi yaririmbwe na Ryan Lott, David Byrne na Mitski; mu gihe yanditswe na  Ryan Lott na  David Byrne.

Filime yitwa ‘‘Saint Omer’’ ikinamo Umunyarwandakazi yari yatoranyijwe ku rwego rw’igihugu mu Bufaransa ijya ku rutonde rw’agateganyo;  rwavuyemo urutonde ntakuka, ntabwo yabashije gutoranywa ngo ihatanire ibi bihembo.

Mu cyiciro yagombaga gutoranywamo cya Best International Film ikaba yaseruka ikajya muri Oscars, ntabwo yahiriwe.

Filime zatoranyijwemo harimo ‘‘All Quiet on the Western Front’’ yo mu Budage,  ‘‘Argentina, 1985’’ y’abanya-Argentine, ‘‘Close’’ y’Ababiligi, ‘‘EO’’ y’Abanya-Pologne ndetse na ‘‘The Quiet Girl’’ yo muri  Ireland.

Kureba filime zose zihatanye muri Oscars uyu mwaka kanda hano.

‘‘Saint Omer’’  yahabwaga amahirwe yo kujya muri Oscars 2023 ikinwamo n’umunyarwandakazi Kayise Kagame w’imyaka 36. Ubusanzwe ni umukinnyi w’ikinamico, akaba umunyarwenya, umubyinnyi wa ‘Dance contemporaine’ n’ibindi.

Yavukiye i Genève mu Busuwisi ku babyeyi b’abanyarwanda. Yize ibijyanye no gukina filime n’amakinamico muri Ecole Nationale Supérieure des Arts et Technique du Théâtre de Lyon mu 2014, nyuma mu 2015 ajya kuba mu nyubako yagenewe abahanzi ya Watermill International Summer Program iba i New York muri Amerika.

Iyi filime yagiye hanze ku wa 23 Ugushyingo 2022 mu Bufaransa no muri Leta Zunze Ubumwe za America, ku wa 13 Mutarama 2023.

Kayije Kagame muri ‘Saint Omer’ ya Alice Diop imara amasaha abiri n’iminota ibiri akina yitwa Rama. Aba ari umwanditsi w'ibitabo utwite witabiriye urubanza rwa Laurence Coly, umugore wo muri Senegal ushinjwa kwica umwana we w'amezi 15 akamusiga ku mucanga kugira ngo atwarwe n'umuraba.

Mu minsi ishize Kayije Kagame yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba filime bitwaye neza mu 2022 ku mugabane w’u Burayi, bityo kubera impano zabo bakazahabwa amahirwe muri Porogaramu yiswe ‘European Shooting Stars’ ikorerwa mu iserukiramuco rya filime ribera mu Mujyi wa Berlin mu Budage.

Abajya muri iyi porogaramu batoranywa bigizwemo uruhare na European Film Promotion (EFP), isanzwe ihuriyemo ibigo bitandukanye bikora akazi ko kumenyekanisha ubuhanzi bwo muri sinema mu bihugu 37 byo mu Burayi.

Abatoranyijwe iyo bageze muri ‘Berlin International Film Festival’ bahabwa umwanya uhagije wo guhura n’abantu b’ingeri zitandukanye muri sinema, bafite icyo babafasha muri uyu mwuga.

Aba barimo aba-agents b’impano, abatunganya filime bakomeye [producers], abayobozi ba filime n’abandi.

Uwabonye aya mahirwe aba ahawe rugari ngo yigaragaze, ndetse bimufungurire amarembo amenyekane ku rwego mpuzamahanga no ku isi yose muri rusange.

Abantu bahiriwe no kunyura muri ‘European Shooting Stars’, barimo Umwongerezakazi Michaela Coel uheruka kugaragara muri ‘Black Panther: Wakanda Forever’ yitwa Aneka, Umutaliyani Luca Marinelli, Umunya-Suède Alica Vikander umaze kubaka izina mu buryo bukomeye n’abandi benshi.

‘Berlin International Film Festival’ izaberamo iki gikorwa, uyu mwaka izaba muri Gashyantare 2023. Izatangira guhera ku wa 16 kugeza ku wa 26 uko kwezi.

Aba yagiye muri uru rubanza kugira ngo azabone uko abara inkuru ya nyayo y’ibyabaye.

Iyi filime ishingiye ku nkuru nyayo y’urubanza rwabereye mu Bufaransa mu 2016 rwa Fabienne Kabou, wahamwe n'icyaha nk’iki. Alice Diop wayoboye akanagira uruhare mu kwandika iyi film, yari yitabiriye uru rubanza rwa Kabou.

Kayije mu mwaka ushize mu Bufaransa yahawe igihembo gitangwa na Académie des Arts et Techniques du Cinéma, kizwi nka Césars. Iki yagihawe nk’umukinnyi utanga icyizere mu mwaka wa 2023.

Iyi filime iheruka kwegukana igihembo yahawe n’akanama nkemurampaka cyatanzwe muri Palm Springs International Film Festival (PSIFF). Iri serukiramuco riri mu yakomeye muri Amerika ryabaga ku nshuro ya 34.

Muri Cannes Film Festival ibera mu Bufaransa umwaka ushize yari  iri muri filime z’icyubahiro, ndetse muri Venice International Film Festival uwo mwaka nabwo ihabwa igihembo nyamukuru n’akanama nkemurampaka.

Yerekanwa muri Amerika mu bitangazamakuru bikomeye muri iki gihugu wabonaga biyiha amahirwe yo kuba yahatana ndetse byayisamiye hejuru bimwe biha ibiganiro Alice Diop wayikoze.

Ibinyamakuru byayanditseho bigaragaza ko ari filime nziza ikwiriye guhatana muri Oscars  harimo nka TheWrap, The New York Times, Variety, Rolling Stone, Deadline Hollywood, Vogue, The New Yorker n’ibindi.

Ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscars bizaba tariki 12 Werurwe. Bizayoborwa na Jimmy Kimmel wanabiyoboye mu 2017 na 2018. Bizatambuka kuri ABC.

Filime igaragaramo Umunyarwandakazi Kayije Kagame ntabwo yahiriwe na Oscars

REBA AGCE GATO K'IYI FILIME YAHABWAGA AMAHIRWE

">

''REBA EVERYTHING EVERYWHERE ALL AT ONCE'' IHATANYE MU BYICIRO 11 MURI OSCARS 2023

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND