RFL
Kigali

Menya impamvu 3 ziri gutuma Lionel Messi atakitaba telefone ya Paris Saint-Germain

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/01/2023 20:04
2


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Argentine, Lionel Messi, akomeje kugora Paris Saint-Germain mu buryo bwo kumwongerera amasezerano muri iyi kipe.



Lionel Messi yagiye muri Paris Saint-Germain avuye muri Fc Barcelona mu mwaka wa 2021. Uyu mukinnyi yavuye mu ikipe yamureze kuva akiri muto ya Fc Barcelona kubera ikibazo cy'ubukene iyi kipe yari ifite. 

Lionel Messi yasinye amasezerano y'imyaka 2 muri Paris Saint-Germain akazajya ahembwa ibihumbi 729 by'amayero ku cyumweru. Uramutse ubaze umunsi ku munsi Paris Saint-Germain isigaranye Lionel Messi ni amezi 6 gusa kuko amasezerano ye azagera mu kwezi kwa 06 uyu mwaka.

Nk'uko ibinyamakuru byo mu Bufaransa bibyandika, ikipe ya Paris Saint-Germain iri kugerageza kongera amasezerano Lionel Messi uheruka kwegukana igikombe cy'isi ariko uyu mukinnyi akagorana. Dore zimwe mu mpamvu ziri kubitera:

Kuba Lionel Messi atarakiriwe neza n'abaturage ndetse n'itangazamakuru ryo mu Bufaransa avuye gutwara igikombe cy'isi cyaberaga muri Qatar mu mwaka ushize.

Nyuma y'uko uyu mukinnyi avuye gukora amateka,  yagarutse mu ikipe ye ariko ntiyakiriwe neza bityo ntabwo biri kumushimisha. Mu mukino baheruka gutsindwa na Rennes igitego 1, Messi yari ari mu kibuga ariko ntiyatsinda bituma abafana bamutuka banavuga ko agomba kubasohokera mu ikipe.

Itangazamakuru ryo mu Bufaransa ryo rivuga ko impamvu yitwaraga neza yari ari kwitegura igikombe cy'isi akaba ariyo mpamvu atakiri gutsinda ibitego byinshi nka mbere. Ibi byose nta na kimwe kiri kumushimisha akaba ariyo mpamvu ari kwanga kongera amasezerano.


Lionel Messi watwaye igikombe cy'isi ariko ntiyakiriwe neza mu Bufaransa

Umubano wa Lionel Messi n'umutoza wa Paris Saint-Germain ntabwo umeze neza.

Biravugwa ko Christophe Galtier atameranye neza na Lionel Messi akaba ari nayo mpamvu ku munsi w'ejo atagaragaye mu kibuga ntanagaragare ku rutonde rw'abakinnyi bakinnye umukino baraye batsinzemo ibitego 7 ikipe ya Us Pays de Cassel mu mikino ya Coupe de France.

Kuva Kylian Mbappé yakongera amasezerano yongerewe imbaraga nyinshi muri Paris Saint-Germain bituma hanavuka amakimbirane hagati ye na Lionel Messi. 

Mu minsi ishize muri iyi kipe havutse ikibazo cy'abakinnyi batera penariti, Kylian Mbappé , Neymar na Lionel Messi bose bashakaga kuzitera bituma havuka ibibazo kandi ibyo byose byababaje Messi. Niyo mpamvu ari kugorana mu kongera amasezerano ndetse akaba yanasiga Mbappé muri iyi kipe agakomeza kuyobora.

Kuba Messi ari gushakwa ndetse akavugwa mu makipe menshi

Dore amakipe ari kwifuza uyu mukinnyi: Fc Barcelona yahozemo, Inter Miami ndetse n'andi menshi yo muri Saudi Arabia ashaka kumugonganisha na Cristiano Ronaldo.


Lionel Messi ari kwanga kongera amasezerano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntirampeba j Claude 1 year ago
    Bafise agashavu kuberako ariwe yabatwaye igikombe c'isi rero ntakindi bamwankira jew icombona Messi ntaco atakoze yandika amateka uburero harageze kwaca agafranga niyigire gukorera amahera mubarabo
  • Niyongabo Fleury Ducoeur1 year ago
    Messi kuba arimwo gufatwa nabi naj rinj ntbw nabisabirako.nabivemw ndets Arabie yandike Andi mateka arangize.akukuruke atoz,ndets ndamwipfurij amahigw yo kuzarengaho abandi Bose.hama nabo bakomez bababare iuba yaranatway iycoupe du monde nicerekana karut mbap ibihing.Messi





Inyarwanda BACKGROUND