RFL
Kigali

Abashoramari 600 b'Abanyaburayi biteguye kwagurira ubukungu bwabo muri Tanzaniya

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:24/01/2023 21:57
0


Gashyantare 2023 hazaba ihuriro rikomeye ry’ubucuruzi mu murwa mukuru wa Tanzania, rikazahuza abanyemari bavuye muri Afurika n’abashoramari 600 b’abanyaburayi aho bazaganira ku bumwe bwabo n’ishoramari muri rusange.



Tanzania iri mu bihugu bya Afurika bikomeye mu bucuruzi, ariko ikaba ifite ingamba zo kwagura ubucuruzi bw’imbere mu gihugu ndetse bukagera kure bukambukiranya imipaka.

Nkuko bigaragazwa kimwe mu biyitera imbaraga no gukomera mu bucuruzi bwayo, ni ubuyobozi bwiza ifite bwita ku baturage n’ibibakikije bikabyazwa umusaruro cyane cyane bucuruzi.

Umuco w'ubucuruzi Guverinoma ya Tanzaniya ifite, watumye Tanzaniya na Zanzibar bikurura ubucuruzi ku isi hose, kubera ko abashoramari benshi baturutse mu turere dutandukanye bakomeje kwerekana ko bashishikajwe no gushinga amaduka muri Tanzaniya.

Kubera iyo mpamvu, abashoramari barenga 600 baturutse mu bihugu 27 bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU), biteguye kwitabira ihuriro ry’ubucuruzi rikomeye mu murwa mukuru wa Dar es Salaam, muri Gashyantare. 

Iri huriro ryibanze ku kwifashisha politiki y’ubucuruzi ya Tanzaniya iriho ubu no kuganira ku ngamba zizakurikiraho mu gushimangira umubano w’ishoramari n’ubucuruzi hagati y’igihugu cya Afurika y’iburasirazuba n’Uburayi.

Bwana Cédric Merel Umuyobozi Mukuru w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi yagize ati: “Umuryango w'ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi washinzwe ngo ukingure amarembo ku isi. 

Izi ni zo ngamba z’Uburayi zo kongera ishoramari cyane cyane muri Tanzaniya no kuzana amafaranga ya Leta n’abikorera mu bikorwa byabo. ”Mu by'ukuri ibihugu by’i Burayi byifuza kubaka umubano udasanzwe ku mpande zombi".

Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzania kuva yajya ku butegetsi, yakomeje gutsimbarara ku kuzamura ubucuruzi bwa Tanzaniya binyuze mu bufatanye n’ibihugu by’Afurika.

Businessinsider Africa yatangaje ko mu mwaka wa 2022, Perezida wa Tanzaniya yasuye ibihugu byinshi kandi akora ingendo nyinshi z’ubucuruzi zaturutse mu ntumwa z’amahanga.

Ibyo byamushoboje kurema umubano mwiza n’Ibihugu bitandukanye ndetse no gupanga imikoranire hagati yabo. Bimwe muri byo bihugu harimo Kenya, Koreya y'Epfo, Ubushinwa, Leta Zunze Ubumwe za America, Ububiligi n’ibindi.

Raporo ya 2022 yerekana ko ibyoherejwe n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi muri Tanzania bifite agaciro ka miliyoni 856 € (hafi tiriyari ebyiri na miliyoni 2 mu mafaranga y'u Rwanda mu 2021. 

Ni mu gihe ibitumizwa mu mahanga byari bihwanye na miliyoni 456 € (hafi tiriyari imwe na miliyoni 1 Frw).

Ibigo bigera ku 100 byo mu Burayi bifite ishoramari muri Tanzaniya kandi bihanga imirimo igera ku 151.000. Ibi bishingiye kuri raporo yateguwe hamwe n’intumwa z’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’itsinda ry’ubucuruzi bw’ibihugu by’i Burayi (EUBG).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND