RFL
Kigali

Afro Nation: Burna Boy, Diamond na Sauti Sol bagiye guhurira ku rubyiniro na 50 Cent

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/01/2023 20:12
0


Mu mpeshyi y’uyu mwaka, abahanzi bakomeye muri Afrika bazaseruka mu iserukiramuco rizamara iminsi itatu bazahuriramo n’ibyamamare bikomeye mu muziki nka 50 Cent.



Iserukiramuco rya Afro Nation rizabera muri Portugal hagati ya 28 na 30 Kamena 2023, rizaririmbamo abahanzi bakomeye. Ni ku nshuro ya kabiri rigiye kuba nyuma y'iryo mu 2021.

Abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco biganjemo abo muri Africa bayobowe na Burna Boy uzaba agiye kuririmbamo ku nshuro ya gatatu. Hari kandi Asake, Ayra Starr, Oxlade, Victory na Fire Boy DML, Diamond na Sauti Sol.

Ku yindi migabane harimo 50 Cent, Booba na Vegedream. 

Afro Nation igiye kongera kuba Diamond ari mu bahanzi bazaririmba muri Afro Nation50 Cent mu bazaririmba muri Afro NationBurna Boy mu bahanzi b'imbere bazaseruka muri iri serukiramuco






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND