RFL
Kigali

Ingabo z'Abafaransa zahawe iminsi 30 yo kuva ku butaka bwa Burkina faso

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/01/2023 15:02
0


Leta ya Burkinafaso yafashe icyemezo cyo kwirukana ingabo z'Abafaransa zabaga muri iki gihugu.



Ingabo z'Abafaransa 400 nizo zigomba kuzinga utwangushye zigasubira mu gihugu cyabo ikubagahu mu gihe kitarenze ukwezi.

Jean Emmanuel ouedroago,  umuvugizi wa Leta ya Burkina faso, avuga ko iki gihugu gisanzwe ari nyamwigendaho mu mirwano gihanganamo n'intagondwa zivuga ko zirwanira amahame y'idini ya Isilamu.

Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macro, yasabye ko abategetsi batanga ibisobanuro, nyuma y'uko kuwa Gatandatu w'icyumweru giehize Itangazamakuru rya Leta ya Burkina faso ritangaje ko icyo gihugu cyahagaritse amasezerano ibihugu byombi byasinye mu mwaka wa 2018.

Nubwo abanyaburkinafaso bashaka ko Ingabo z'Abafaransa ziva mu gihugu cyabo ariko baracyakeneye ko Ubufaransa bubafasha kubona ibikoresho bya gisirikare.

Mu mwaka ushize, Ingabo z’u Bufaransa zavuye muri Mali nyuma y’uko zinaniwe kumvikana n’ubutegetsi bwa gisirikare bw'icyo gihugu.

Ubufaransa bumaze igihe bwarahagaritse ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya inyeshamba ziyitirira idini ko zigendera ku mahame y'idini ya Islam mu karere ka Sahel mu gihe Ingabo zabo zari zimaze imyaka 8 mu bikorwa byiswe operation Barkhane. 

Ubufaransa busanzwe bufitanye umubano mu bya gisirikare n’ibihugu byinshi byo muri Afurika y'Iburengerazuba. Ibyo gihugu byahoze mu bukoroni bw'Abafansa ndetse bisangiye no kuba byugarijwe n'inyeshyamba ziyitirira kugendera ku mahame y'idini ya Isilamu.

Inkomoko: AFP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND