RFL
Kigali

Biryoha biryana! Menya ingaruka 5 zirimo indwara y'umutima zibyarwa no kuba mu rukundo wihambira

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/01/2023 15:50
1


Burya nubwo benshi birukira kujya mu rukundo n'abandi bakifuza kurujyamo nyamara ibyarwo biryoha biryana ndetse bikanavamo ingaruka zikomeye ku buzima zirimo n'indwara ikomeye y'umutima.



Hari abantu bajya babona abakundana bishimanye bakifuza kuba nkabo cyangwa se bakifuza ko bajya mu rukundo kuko bazi ko rutanga ibyishimo. Nyamara ibi si ukuri kuko nubwo urukundo ruzana umunezero nyamara ruryoha ruryana kuko rushobora no kugira ingaruka zirimo n'indwara zikomeye zagushegesha.

Dore ingaruka 5 ku buzima bwa muntu ziterwa n'urukundo cyangwa kwihambira ku muntu utagukunda:

1.Indwara z'umutima

Gukundana n'umuntu ukubabaza cyangwa kuba ufite ibibazo mu rugo rwawe n'uwo mwashakanye, bishobora kuvamo indwara zifata umutima. 

Ikigo cy'ubuvuzi cyo muri Amerika, cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe mu 2002 bwerekanye ko umubare munini w'igitsinagore urwaye indwara z'umutima ari abafite ibibazo mu rushako n'abandi bahanye gatanya nyuma yo guhemukirwa n'abagabo bari barashakanye.

Byibuze 70% y'abagore barwaye umutima ni abahuye n'akababaro mu rukundo ugereranije n'abandi bagore badafite ibibazo mu rushako cyangwa abafite abakunzi batararushinga.

2.Ibibazo byo mu mutwe

Nubwo bizwi ko urukundo rumeze neza hagati ya babiri babanye neza rutuma ururimo abaho neza bikanamufasha kugira imitekerereze myiza, siko bimeze ku bantu bari mu rukundo rushaririye. 

Kuba mu rukundo rutesha umutwe, rutuma umuntu amara umwanya yibaza ku maherezo ye n'umukunzi we cyangwa yibaza ku cyo yakora ngo urukundo rwabo rugarure uburyohe bivamo indwara zo mu mutwe.

Usanga abenshi bahangayitse mu rukundo bibaviramo indwara z'imitekerereze zivanze n'agahinda gakabije. Ibi bigaragara ku bantu batabasha kwihanganira kubengwa bagahitamo kwiyahura aho kubaho batari kumwe n'abo bihebeye. Ibi akenshi ngo biva mu mitekerereze iba yarangiritse kubera kuba mu rukundoi rudashoboka.

3.Stress ikabije

Kuba mu rukundo wihambira ku muntu utagushaka cyangwa gukundana n'umuntu uhora akubabaza, aguca inyuma, akuryarya anakubeshya, bituma uhorana stress. 

Kugira stress nyinshi bituma unagira umutima uhagaze wibaza ikintu kibi umukunzi wawe ari bukore kuko umenyereye ko akubabaza. Ibi bibyara stress yo ku kigero gihagaze bikanakubuza kubaho utekanye.

4.Gutinda gukira

Ibibazo biba hagati y'abakundana bituma umuntu uri mu rukundo iyo arwaye bitamworohera gukira kuko indwara arwaye imufatanya n'ibyo bibazo n'agahinda ku buryo umubiri ucika intege cyane aho gukira vuba ukarushaho kuremba. Indwara wakirira iminsi 3 usanga uyirwaye nk'ibyumweru bibiri kuko yagufatanije n'ibibazo usanzwe ufitanye n'umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye.

5.Bibangamira imibereho ya buri munsi

Birumvikana ko iyo utameranye neza n'uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana bikugiraho ingaruka no mu buzima busanzwe. Aha usanga umuntu atagikora akazi ke neza ngo yuzuze inshingano ze kuko ahugira cyane mu bibazo bye nuwo bakundana. Ibi bigatuma asa nk'uhugira cyane mu rukundo aho kwiyitaho ngo yiteze imbere kuko urukundo ruba rwabamubereye ikigusho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamahoro laurence1 year ago
    Mugihe umukunzi wawe atakwereka urukundo agahora akwerekako nacyobimubwiye uramwihorera ukamerankaho ibyakora utabibona ukagerageza kumukorera ibimushimisha yakongera kukubabaza kuberako umukunda ukongera ukamwerekako ibyoyakorabyose uzasirumukunda nawe agenda ahinduka gake gake murukundo nukwihanganirana kugirako utarwarumutima ashobora gukora ibitagushimisha wowe ukayita umubabarira abanzakugufata nkigicucu ariko agenda amenya kurukondo rwihanganira byose nawe ashobora kubiganiriza incutize zikamubwirako afite umugisha abandi bifuza kubona ababakunda bakababura nawe agenda ahinduka gake gake nuko urukundo rugakomera ntagobyoroshye kubera murukundo





Inyarwanda BACKGROUND