RFL
Kigali

Ibya Selena Gomez n'umukunzi we mushya bikomeje gufata indi ntera-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/01/2023 12:34
0


Urukundo rw'umuhanzikazi Selena Gomez n'umukunzi we mushya Drew Taggart rukomeje gufata indi ntera, aho aba bombi batagisigana nyuma yo gushyira umubano wabo ku mugaragaro.



Umuhanzikazi Selena Gomez uhugiye mu gukina filime muri iyi minsi ndetse wanatangiranye umwaka wa 2023 n'umukunzi mushya Drew Taggart, nyuma y’aho yari amaze imyaka 4 nta mukunzi afite. Magingo aya urukundo rwa Selena Gomez na Drew Taggart ruri gushinga imizi uko iminsi yicuma.

Urukundo rwa Selena Gomez na Drew Taggart rukomeje gushora imizi.

Mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko Selena Gomez wari warahigiye kubona umukunzi muri uyu mwaka yamaze kumubona witwa Drew Taggart, ndetse nawe akaba ari umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya The Chainsmokers ryakunzwe cyane mu ndirimbo nka 'Don't Let Me Down' hamwe na 'Closer'. 

Selena na Drew bagaragaye bwa mbere bagiye gukina umukino wa Bowling.

TMZ yatangaje ko aba bombi bagaragaye bwa mbere bagiye gukina umukino wa Bowling. Kuri ubu Drew Taggart na Selena Gomez bongeye kugaragara bagiye gusangira muri resitora mu mujyi wa New York, ndetse banawunyuramo bafatanye ikiganza mu kindi.

Selena Gomez n'umukunzi we basangiye ibya nijoro muri resitora.

Selena Gomez na Drew Taggart basohotse muri resitora bafatanye ikiganza mu kindi.


Ibya Selena Gomez n'umukunzi we mushya bikomeje gufata indi ntera.

TMZ ikomeza ivuga ko uyu musore wigaruriye umutima wa Selena Gomez yamuherekeje muri New York, aho ari gukina igice cya gatatu cya filime ye yaciye ibintu yitwa 'Only Murders In The Building'. Ibi bikaba byagaragaje ko umubano wabo ukomeje gufata indi ntera, aho Selena ari gushyigikirwa n'umukunzi we mushya mu kazi kamuzanye i New York.

Drew Taggart yagiye i New York gushyigikira Selena Gomez uri kuhakinira filime.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND