RFL
Kigali

California: Umugabo yishe abantu barindwi ajya kwirega kuri Polisi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/01/2023 13:55
0


Umusaza w'imyaka 67 yishe abantu barindwi, ahitamo kwishyikiriza Polisi imuta muri yombi.



Umusaza witwa Zhao Chunli w'imyaka 67, niwe warashe abantu barindwi barapfa undi umwe arakomereka. Ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi byabereye mu mujyi wa Half moon Bay mu majyepfo ya San Francisco, akaba yarabikoreye ahantu habiri hatandukanye.

Nyuma yo kwica aba abantu barindwi mbere muri Leta ya California kuwa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, yahise ajya kwirega ku biro bya Polisi. Ubwo bugizi bwa nabi bwabaye mu gihe muri Valifornia bari mu cyunamo, nyuma y'uko mu mpera z'icyumweru gishize umusaza w'imyaka 72 yishe abantu 10  mu gace gatuwe cyane n’abakomoka muri Aziya ka Monterey Park, mu gihe bariho bishimira gutangira umwaka mushya w'abashinwa.  

Uyu mugizi wa nabi ukekwaho kwica aba bantu barindwi  yafashwe amashusho, ubwo yarimo kwishyikiriza polisi hashize amasaha  abiri akoze ayo mahano.  Abantu bane ba mbere yabishe abarasiye mu murima kuwa Mbere ahagana saa munani n'iminota 22 mu masaha yo muri California, hakaba hari saa munani zo mu gicuku mu masaha yo mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri), naho abandi batatu babasanga yabiciye aho bacururuza imodoka.

Christina Corpus uyobora polisi ya San Mateo yabwiye abanyamakuru ko ukekwa yafashwe nyuma y’uko yishyikirije polisi ahagana saa kumi n'iminota 40 ku masaha yaho. Yari afite imbunda ya pistolet ashobora kuba ariyo yakoresheje muri ubu bwicanyi

Gavin Newsom, Guverineri wa leta ya California yatangaje kuri Twitter ko yamenye ibyababaye yagiye ku bitaro aharwariye abarashwe n'umusaza wishe abantu 10 agakomeretsa abandi 10.

Umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Half Moon Bay witwa Debbie Ruddock, yabwiye ikinyamakuru NBC ko abishwe ari Abashinwa bari mu murima.  

Biravugwa  ko ubu bugizi bwa nabi uyu musaza yabukoze agambiriye guhitana uwahoze ari umugore we.

Inkomoko: NBC News













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND