RFL
Kigali

Abanyarwanda 3 banganyije ibihe n'uwatwaye agace ka mbere muri La Tropicale Amissa Bongo

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:23/01/2023 22:04
0


Mugisha Moise, Uhiriwe Byiza Renus na Manizabayo Eric bari mu bahagarariye u Rwanda mu isiganwa ry'amagare rikomeye rya La Tropicale Amissa Bongo 2023, babashije gukoresha ibihe bimwe na Geoffrey Soupe wegukanye agace ka mbere.



Kuri uyu wa Mbere nibwo abasiganwa bahagurutse i Bitam berekeza i Oyem mu rugendo rw'intera y'Ibilometero 122, rwasoje Umufaransa Geoffrey Soupe ahigitse abandi bakinnyi 88 bagabanyije mu makipe 15 yo muri Africa, i Burayi n'America.

Mu gace ka mbere, abasiganwa bagiye begeranye bijyanye n'uko bari bagifite imbaraga kandi basiganiwe mu mihanda yiganjemo ahatambika, byanatumye abakinnyi 88 basoza isiganwa neza, hakavamo umwe gusa (Lekibi Ranho - Gabon) wagize uburwayi.

Geoffrey Soupe, Umufaransa w'imyaka 34 y'Amavuko ukinira ikipe ya Total Directe Energie ni we wasoje aka gace ari uwa mbere, aho yakoresheje Amasaha n'amasegonda 29".

Geoffrey Soupe wegukanye agace ka mbere ka La TAB 2023

Abakinnyi 25 bakurikiye Soupe bose banganyije na we ibihe (2h00'29") ariko ku rutonde rusange abarusha amasegonda 10" yakuriweho nk'igihembo cyo kwitwara neza (Bonification), bituma yitarura abandi ku rutonde rusange rw'irushanwa.

Abakinnyi b'u Rwanda; Mugisha Moise, Uhiriwe Renus na Manizabayo Eric 'Karadiyo' bari mu bakinnyi 25 bakoresheje ibihe bimwe n'uwa mbere, bivuze ko kuri bo isiganwa rigifunguye.

Kajyibwami Swayibu we yaje ku mwanya wa 35 arushwa amasegonda 56 n'aba mbere, naho Areruya Joseph aza ku mwanya wa 54" arushwa Iminota 2 n'amasegonda 48" mu gihe Byukusenge Patrick we yasoreje agace ka mbere ku mwanya wa 66 arushwa Iminota 4 n'amasegonda 21".

Byose birashoboka ku basore b'u Rwanda bafite imyanya myiza

Mu gitondo cyo ku ya 24 Mutarama, abasiganwa bazahatana mu gace ka kabiri ka La Tropicale Amissa Bongo, aho bazahaguruka i Oyem berekeza ahitwa i Mitzic, mu rugendo rufite intera ya Kilometero 109.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND