RFL
Kigali

Breaking News: Ubujurire bwa Bamporiki Edouard bwamwongereye igifungo

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:23/01/2023 17:26
0


Urukiko rukuru rufite icyicaro gikuru i Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali, rwemeje ko Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko ahanishwa igifungo cy'imyaka 5 n'ihazabu ya Miliyoni 30FRW ku by'ibyaha yarezwe n'ubushinjacyaha.



Iyi myanzuro yatangajwe i Saa 14:30' zo kuri uyu wa 23 Mutarama 2023, nyuma y'uko isomwa ry'urubanza ryari ryashyizwe kuwa 16 Mutarama, ariko rikimurirwa kuri uyu wa Mbere bitewe n'uko kuri uwo munsi wa mbere imyanzuro yari igitunganywa.

Urubanza rwasomwe uyu munsi ni urwaburanwe ku ya 19 Ukuboza 2022, ubwo Bamporiki yaburanaga ubujurire yatanze ku byaha yahamijwe mbere byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Bamporiki n'abamwunganira mu mategeko ntibagaragaye mu cyumba cyasomewemo urubanza, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Muri Nzeri 2022, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya Miliyoni 60 Frw.

Icyo gihano Bamporiki yarakijuririye maze aburana ubujurire tariki 19 Ukuboza 2022, yongera gutakambira urukiko ko rwamugabanyiriza ibihano, kuko yamaze kwikosora kandi yifuza gukomeza kugirira igihugu akamaro.

Mu gihe Bamporiki yaburanaga ubujurire, Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko ubusabe bwe nta shingiro bufite kuko igihano yahawe ari gito, ukurikije uburemere bw’icyaha yakoze.

Ubushinjacyaha bukavuga ko bidakwiye ko ajuririra igihano yahawe, ndetse bugaragaza ko nabwo bwajuririye kiriya gihano kuko cyari gito.

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko rukuru rwemeje ko Bamporiki Edouard yakoze icyaha cyo Gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu se bwite, ubwo yahabwaga Miliyoni 10Frw na Gatera Norbert ngo avuganire umugore we (wa Gatera) wari ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa mu nkiko.

Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa Bamporiki Edouard bufite ishingiro gusa ku ihazabu yaciwe, bityo agomba kuzatanga ihazabu ya Miliyoni 30 z'amafaranga y' u Rwanda aho kuba Miliyoni 60Frw rwemeza kandi ko Ubushinjacyaha bufite ishingiro ku bujurire bw'igihano cyari cyahawe Bamporiki mbere, bityo agomba guhanishwa igifungo cy'imyaka 5 aho kuba 4.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND