RFL
Kigali

USA: Hamenyekanye ko umusaza w'imyaka 72 ariwe wiciye abantu 10 mu kabyiniro

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:23/01/2023 18:45
0


Polisi yo muri Amerika yatangaje ko umusaza w’imyaka 72 ariwe warashe abari mu kabyiniro, akica abantu 10 abandi 10 bagakomereka.



Police muri California ivuga ko ukekwaho kwica arashe abantu 10 mu nzu yigisha kubyina hafi y’umujyi wa Los Angeles, ari umusaza  ukomoka muri Aziya w’imyaka 72 witwa Huu Can Tran.

Umuyobozi  wa Polisi muri Los Angeles, Robert Luna yatangaje ko basanze umukambwe nawe yiyishe ari mu modoka y’umweru, ndetse icyatumye arasa abantu bari mu nzu bigishirizamo kubyina ntikiramenyekana. Uyu musaza bivugwa ko yabonye Polisi idasanzwe yarimo kumushakisha, agahita yirasira mu modoka yarimo agahita apfa.

Umwe mu babonye uwo musaza, yavuze ko uyu mugabo yaje muri iyo nzu yigisha kubyina kureba umugore we mbere yo kurasa abantu barimo 10 bapfuye. Abantu bakomeretse barindwi baracyari mu bitaro, bamwe kandi bararembye nk’uko Robert Luna yabibwiye abanyamakuru ku mugoroba wo ku  Cyumweru muri Monterey Park.  

Yanongeyeho ko abantu 10 bishwe barimo gushaka imyirondoro yabo ariko basa n’abari mu kigero cy'imyaka 50, 60 ndetse bamwe barengeje imyaka 60. 

Abagore batanu n’abagabo batanu nibo bapfuye, bose bishoboka ko bakomoka ku mugabane wa Aziya. Uwo mugizi wa nabi niwe  muntu wishe abantu benshi arashe mu kivuge mu mateka ya Calfornia, akaba yarabarashe ahagana saa yine n'iminota mu ijoro (22:22") kuwa Gatandatu ku isaha yaho muri Amerika, hakaba hari saa mbiri n'iminota 22 (08:22") ku Cyumweru mu gitondo mu Rwanda.

 Amakuru yatanzwe avuga hashize iminota 30, uyu mugabo yageze mu yindi nzu nayo bigishirizamo kubyina hafi aho mu mujyi wa Alhambra,yinjiramo ariko abantu babiri babasha kumurwanya bamwambura imbunda ya pistolet ahita acika.

Robert Luna yashimagije abantu bambuye uwo musaza imbunda, avuga ko abo bantu bakoze igikorwa cy'ubutwari kuko bakijije ubuzima bwa benshi, yongeraho ko uriya musaza yari agamije kwica abantu benshi kurushaho. 

Mu gihe cy’amasaha menshi ku Cyumweru, abapolisi barimo  bashakisha uwo mugizi wa nabi. Nyuma y'amasaha 12 arashe, ikipe idasanzwe yo kurwanya abitwaje intwaro (SWAT) yageze ku modoka y’umweru yari iri ku birometero 48 uvuye i Monterey Park aho ayo yiciye abantu.

Robert Luna avuga ko ubwo begeraga iyo modoka yo mu bwoko bwa van bumvise isasu rimwe imbere muri yo, maze bagasanga uwo musaza yapfiriye kuri volant/ steering wheel.

Habonetse  Ibimenyetso birimo imbunda ntoya, ndetse byemezwa ko uyu ari we wari warashe bariya bantu.  Robert avuga ko bikekwa ko ibyo yakoze yabikoze wenyine, kandi nta bandi bacyekwa bigeze bafatwa. Yongeraho ko plaque z’iyi modoka yarimo zigaragaza ko yibwe.  

Agace ka Monterey Park gatuwe na hafi 65% by’abanyamerika bakomoka muri Aziya – kiswe “agace k’Abashinwa”. Kabaye ahantu ha mbere imbere muri Amerika hatuwe n’abantu benshi bakomoka muri Aziya.  

Mu gihe abahatuye bari mu gahinda, ibirori byo kwizihiza umwaka mushya w’ukwezi byahise bihagarara. Abacuruzi batangira kuvana ku mihanda imitako itukura, n’ibindi biranga ibirori bari barimo.  

Inkomoko: BBC








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND