RFL
Kigali

Cameroun: Umunyamakuru wari washimuswe umurambo we wabonetse aho yiciwe urupfu rw'agashinyaguro

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:23/01/2023 15:56
1


Umunyamakuru wakoreraga radio yigenga mu gihugu cya Cameroun, yabonetse yarishwe urupfu rw'agashyinyaguro.



Uyu munyamukuru wari usanzwe akora ikiganiro cyakundwaga n'abanyakameruni benshi "Embouteillage" yaburiwe irengero kuwa Kabiri tariki 17 Mutarama, umurambo uboneka mu nkengero z'umujyi.

Uyu munyamakuru witwa Martinez Zogo, yishwe nyuma yo gukorerwa iyicarubozo umurambo we ukajugunywa ku gasozi, hanze y'umurwa mukuru Yaoundé.

Martinez Zogo yari umwe mu bayobozi ba Radio yigenga yitwa Amplitude FM. Iki gitangazamakuru yakoreraga cyatangaje ko “kiri mu cyunamo” nyuma y’uko umurambo wa Zogo ubonetse ku Cyumweru mu gitondo, kandi yarishwe anakorewe iyicarubozo.

Abenshi mu bavuze ku rupfu rwa Zogo bahamya ko yazize ikiganiro aherutse gukora avugira kuri radio igikorwa gikekwa cyo kunyereza imari ya rubanda, kirimo abacuruzi bakomeye n’abategetsi bo hejuru, nk’uko bivugwa n’umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Sans Frontières).

Uyu muryango w'abanyamakuru batagira umupaka uvuga ko Zogo w’imyaka 51, yashimuswe mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 17 Mutarama n’abantu bamutwaye mu modoka ya Land Cruiser y’umukara. 

Umuvugizi wa Amplitude FM hamwe n’umugore wa Zogo, nibo bemeje ko umurambo wabonetse ari uwe.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Cameroun ryasohoye itangazo, rivuga ko Zongo yazize urwango n’ubunyamaswa.

Iryo shyirahamwe itangazo ryashyize agaragara ryagiraga riti: “Ubwisanzure bw’itangazamakuru buri he! ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo muri Cameroun ku munyamakuru ubu burimo akaga ko gupfa?”

Martinez Zogo ntabwo yari umunyamakuru byonyine, ahubwo  yabifatanyaga no kuba umuyobozi wa radio yakoreraga.

Inkomoko:  Reuters.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Innocent1 year ago
    Ajyanye na Twali ooh nagahinda ubutwari bwabo ntibuzibagirana.





Inyarwanda BACKGROUND