RFL
Kigali

Uganda: Abafana 20 ba Arsenal bafunzwe bazira kwishimira igikombe bataratwara

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/01/2023 18:50
0


Muri Uganda abafana 20 ba Arsenal baraye muri gereza, nyuma yo gukora akarasisi bishimira intsinzi n'igikombe bataratwara.



Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Arsenal yashimishaga abafana bayo itsinda ikipe Manchester United, mu mikino yo ku munsi wa 21 muri shampiyona y'u Bwongereza. Uyu mukino wabereye kuri Emirates Stadium maze Arsenal birangira itsinze ibitego 3-2 bya Manchester United. 

Ibi bitego 3 bya Arsenal byatsinzwe na Nketiah ku munota wa 24 n’uwa 90 ndetse na Bukayo Saka ku munota wa 53, naho ibitego 2 bya Manchester United byo byatsinzwe na Rashford ku munota wa 17 ndetse na Lisandro Martinez ku munota wa 59.

Nyuma y'uyu mukino abafana ba Arsenal barishimye cyane kuko uyu ni umwe mu mikino Arsenal yari yatezwe, bitewe n’uko umukino ubanza Manchester United yari yabatsinze ibitego 3-1. N’ubwo abakunzi ndetse n'abafana ba Arsenal baraye mu byishyimo kubera ikipe yabo ariko harimo n’abaraye muri gereza bo mu gihugu cya Uganda.


Bamwe mu bafana ba Arsenal uko batwawe bakuwe mu muhanda bari gukora akarasisi nyuma y'intsinzi 

Nk’uko Daily Moniter ibitangaza, Police yo mu gace ka Jinja yaraye ifunze abafana 20 ba Arsenal bari bari ku karasisi bishimira intsinzi, ndetse bamwe muribo bari bafite igikombe mu ntoki. 

Umwe mu bafana yagize ati "Twafunzwe tutazi icyo twakoze, usibye kuba twari turi kwishimira intsinzi yacu nk'abafana ba Arsenal.” Kugeza ubu Arsenal niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 50, naho Manchester City iyikurikiye yo ifite amanota 45.

Igitego cya Bukayo Saka cyatanze ibyishimo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND