RFL
Kigali

Hong Kong: Ingurube yishe umucuruzi w'inyama wageragezaga kuyibaga

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:23/01/2023 14:48
0


Mu mujyi wa Hong Kong mu Bushinwa, umucuruzi w'inyama yishwe n'ingurube yageragezaga kubaga.



Polisi yo mu mujyi wa Hong Kong yatangaje ko uyu mugabo uzwi ku mazina ya Sheung Shui w'imyaka 61 yishwe n'ingurube aho yakoreraga, mu ibagiro ryitwa 'Slaughterhouse' riri mu majyaruguru ari hafi y'umupaka w'u Bushinwa. 

Umucuruzi w'inyama yishwe n'ingurube yageragezaga kubaga mu ibagiro rya Slaughterhouse

Nk'uko CNN ibitangaza, uyu mugabo yakubiswe hasi n'ingurube ubwo yageragezaga kuyibaga. Ibi byabaye nyuma y'uko yayizanye mu rubagiro amaze kuyirashisha imbunda y'amashanyarazi, nuko ingurube iza kugarura ubwenge ihita imwigaranzura. 

Ubwo abashinzwe ubutabazi bahageraga basanze uyu mugabo yataye ubwenge ndetse afite n'ibikomere mu ntoki no ku maguru. Yahise yihutanwa ku bitaro, aho byaje gutangazwa nyuma ko yapfuye. 

Ubwo iyi nkuru yatangazwaga, polisi yavugaga ko itaramenya neza uko byagenze ku buryo iyi mpanuka imuviramo urupfu, ariko ko iperereza ryari rigikomeje.

Mu itangazo bagize bati "Ishami rishinzwe ubutabazi ribabajwe n'urupfu rw'uyu muntu kandi ryifatanyije n'umuryango we. Turarangiza iperereza vuba bishoboka kugira ngo tumenye icyateye iyi mpanuka." 

Ishami rikurikirana ibiribwa n’ibidukikije mu mujyi wa Hong Kong rifite mu nshingano amabagiro y'amatungo, ryihanganishije umuryango w'uyu mugabo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND