RFL
Kigali

Byinshi wamenya ku kirwa cya Saint Barthélemy gisurwa n'ibyamamare n'abaherwe ku Isi - AMAFOTO

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:23/01/2023 14:39
0


Ikirwa cya St Barthélemy, gikunze gusurwa cyane n'ibyamamare n'abaherwe ku Isi. Menya impamvu ari ho wahitamo igihe waba ushaka ahantu heza cyane wo gutemberera.



Saint Barthélemy ikunze kwitwa St Barts, ni ikirwa gito ariko kizwi cyane muri Carribean. Ushobora kuba warahumvise kenshi cyangwa warasomye inkuru z'udukoryo twakozwe n'ibyamamare ubwo byari muri ibi birwa. 

Impamvu nta yindi ni uko St Barts imaze kuba ahantu ha mbere hasurwa n'ibyamamare n'abaherwe ku Isi, ndetse kugeza ubu, kujyayo bisa nko kwigaragaza ko umaze kugafata ndetse ufite ubushobozi kurusha kuba washakaga kuharuhukira. 

Ikirwa cya St Barts giteye amabengeza

Ibirwa bya St Barts bikunze gusurwa cyane n'ibyamamare, abacuruzi bakomeye n'abaherwe ku Isi, by'umwihariko mu mpera no mu ntangiriro z'umwaka, ndetse umubare w'abahajya wikuba inshuro nyinshi, uw'abajya mu bindi birwa bizwi cyane nka the Bahamas, Barbados, Jamaica n'ahandi. 

Nk'uko Pommie Travels ibitangaza, ibyamamare bikunze kugaragara mu biruhuko mu birwa bya St Barts kuva mu myaka myinshi ishize, harimo Jay-Z na Beyonce (Wahakoreye igitaramo mu ntangiriro za 2022), Nicole Richie (Umukobwa wa Lionel Richie) n'umuryango we, umuherwe wa kabiri ku Isi, Jeff Bezos;

Ibyamamare birimo Leonardo DiCaprio, aba Kardashian, Rihanna, P Diddy, John Legend, Paul McCartney n'abacuruzi bakize cyane barimo James Packer, Roman Abramovich, André Balazs, David Geffen na Jan Koumna (Wazanye Whatsapp).

Ushobora kwibaza uti n'iki gituma St Barts iba idasanzwe mu byamamare?

St Barthélemy ni ikirwa gito, gituwe n'abavuga igifaransa. Nnk'ibindi birwa bya Carribean, gikikijwe n'umucanga w'umweru, gifite ibyiza nyaburanga, ndetse n'icyirere gihora gikeye iminsi yose. 

Ikintu gikomeye gituma ibi birwa bikunzwe cyane n'ibyamamare, ni ibanga rihaba, bitandukanye n'indi mijyi, usanga abanyamakuru cyangwa abantu biruka ku byamamare, bafotora cyangwa baka orutogarafe.

St Barts ho usanga ibintu byose ari ibisanzwe, buri wese ari mu bye, bishobora kuba biterwa n'uko kubera gusurwa kenshi n'ibyamamare, abantu baho babamenyereye, nk'uko bisobanurwa na Celebrity net worth. 

Ikindi gituma hakundwa cyane ni amaresitora ateka neza, ategura amafunguro y'abafaransa avanze n'amafuguro azwi cyane muri Amerika y'epfo. 

Hari kandi amaduka akomeye ya Carribean, ndetse n'amazu yo kuruhukiramo ahenze cyane, yishyurwa arenze miliyoni 170 Rfw mu cyumweru. Leonardo DiCaprio aherutse kugaragara yaraye mu cyumba cyishyurwa Miliyoni 28 Rfw mu ijoro rimwe.  

Ibirwa bya St Barts kandi bifite icyambu gikomeye nk'uko ikinyamakuru Forbes cy'ibitangaza mu birori byo kwizihiza umwaka mushya hari ubwato bwa kabiri bunini ku Isi buzwi nka Eclipse, bufitwe na Abramovich bufite agaciro ka miliyari 12.8 z'amadorari. 

Hari kandi ubwato bwa Tatoosh, bufitwe na Paul Allen washinze Microsoft, na Rockstar, ifitwe n'umuherwe Russ Weiner, bufite agaciro ka miliyari 2.5.

Rihanna mu biruhuko mu birwa bya St Barts

Ubwato bw'ibyamamare bikomeye birimo P Diddy, David Geffen, Jerry Jones mu birwa bya St Barts

P Diddy, Travis Scott na Quavo muri St Barts

Leonard Dicaprio n'inkumi bari mu biruhuko muri St Barts

Beyonce na Jay-Z batemberera kenshi mu birwa bya St Barts

Umuherwe Roman Abramovich mu birwa bya St Barts

Umuherwe Jeff Bezos ari mu bwato mu birwa bya St Barts


Hari amahumbezi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND