RFL
Kigali

Yeruzalemu: Imbamutima z'umugore wa mbere wabaye Umupasiteri yimitswe na Se

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:23/01/2023 14:31
0


Umunyapalesitinakazi wa mbere wabaye Umupasiteri yishimiye kugirwa umushumba, akaba ari ku nshuro ya mbere umugore yimikiwe ku butaka Butagatifu.



Ku cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023 ni bwo Sally Azar yimikiwe i Yeruzalemu mu Rusengero rw'Abaluteri (Eglise Lutherienne) aba abaye umugore wa mbere ugizwe umushumba (Pastor) muri aka gace kitwa Ubutaka Butagatifu bwa Yeruzalemu.

Mu bihugu bitandukanye amwe mu matorero yimika abagore bakaba abapasiteri ariko ku butaka Butagatifu bwa Yeruzalemu ntibyari busanzwe ko umugore yemererwa kuba Umupasiteri.

Ni umuhango witabiriwe n'imbaga y'abaturutse mu bice bitandukanye baje gushyigikira uyu munyapalesitinakazi Pastor Sally Azar wasazwe n'ibyishimo ati "Nagize ibyishimo birenze mbonye uburyo abantu bishimye, gutera iyi ntambwe nshyigikiwe n’itorero ni ibyiyumvo ntasobanura." 

Yungamo ati "Nizeye ko abakobwa n’abagore benshi bazamenya ko ibi bishoboka kandi n’abagore bo mu yandi matorero bagakomerezaho. Ndabizi ko bizafata igihe kirekire, ariko ntekereza ko bishobora kuba byiza ibi bihindutse muri Palestine."  

Ku butaka bwa Palestine, Israel na Yordania abakirisitu ni bake ndetse abenshi bakaba babarizwa muri Orthodox y’Abagereki na Kiliziya Gatolika. Ayo madini akaba atemerera abagore kuba abapadiri. Hashize imyaka myinshi mu matorero ya porotestanti ku isi bimika abagore. 

Mu Burasirazuba bwo hagati, amatorero yo muri Liban na Syria yamaze guha imirimo nk’iyo abagore, mu gihe nibura umugore umwe wo muri Palestina bizwi ko akorera iyo mirimo muri Amerika.   

Sally Azar yimitswe na se Musenyeri Sani Azar. Avuga ko nubwo se ari we wamubereye urugero, ariko atigeze agira igitutu cyo kwiga tewolojiya.  

Nka pasiteri, azakora imirimo itandukanye irimo kuyobora amasengesho no kwigisha Bibiliya i Yeruzalemu n’i Beit Sahour, mu gace ka West Bank kigaruriwe na Israel, mu materaniro y’abavuga Icyongereza.   

Abenshi bishimiye kuba mugore wa mbere muri Yeruzalemu yimitswe agabwa inshingano zo kuba Pasiteri.

Reverend Dr Munther Isaac, umupastoro w’itorero rya Luteri w’i Bethlehem na Beit Sahour yagize ati: “Ni umunsi ukomeye mu buzima bw’itorero, ni intambwe y’ingenzi kandi yari itegerejwe.”  

Isaac avuga ko yiteguye kwerekana Sally nk’ikitegererezo ku mashuri y’abaluteri yigisha abana bo mu yandi matorero yose ya gikristu na Islam. Yanditse igitabo mu Cyarabu ku butegetsi bw’abagore muri Bibiliya gishyigikira kwimika abagore muri izi nshingano.  

Ati: “Twemera abagore b’abaminisitiri, twemera abagore b’abalimu, twemera kubagwa n’abagore, ariko biratangaje ko tukijya impaka ko abagore bakwigisha Bibiliya cyangwa batura isakaramentu.”  

Yungamo ati: “Ibi binyereka ko nubwo hari intambwe twateye mu guteza imbere abagore n’uburenganzira bwabo nk’abanyepalestina, ariko hakiri akazi kenshi ko gukora.” 


Pastor Sally Azar yabaye umugore wa mbere uhawe Ubupasiteri i Yerusalemu


Inkomoko: Al Jazeera.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND