Umuhanzi w'indirimbo ziramya zigahaza ikuzo Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko yafashije Abanyarwanda n'abandi batuye muri Australia kwegerana n'Imana mu bitaramo bibiri amaze gukorera kuri uyu Mugabane utuwe n'abantu Miliyoni 25.69 nk'uko Imibare ya Banki y'Isi yo mu 2021 ibigaragaza.
Uyu muhanzi uzwi mu
ndirimbo zirimo 'Urukumbuzi', ku wa 25 Ukuboza 2022 yakoreye igitaramo
cy'amateka mu Rwanda yise 'Icyambu Live Concert' yamurikiyemo album ze ebyiri
cyabereye muri BK Arena.
Nyuma y'iminsi micye, ku wa 30 Ukuboza 2022 na tariki 1 Mutarama 2023, yafashije abarundi kurangiza neza
umwaka mu bitaramo bibiri yahakoreye, binjira mu mwaka mushya.
Yakoze ibi bitaramo
yari amaze no gutangaza uruhererekane rw'ibitaramo yise 'Icyambu Tour
Australia 2023 Concerts' byateguwe na Rise and Shine World Inc bafatanyije na Jam Global
Events.
Igitaramo cya mbere, uyu muririmbyi wiguriye ubuzima bwe Kristo yagikoze ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023 muri Brisbane.
Ni mu gihe igitaramo cya Gatatu yagikoze kuri uyu
wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023 mu Mujyi wa Sydney.
Ategerejwe kandi mu
Mujyi wa Perth ku wa 28 Mutarama 2023, ku wa 4 Gashyantare 2023 azataramira mu
Mujyi wa Melbourne, asoreze ibitaramo bye mu Mujyi wa Adelaide ku wa 11
Gashyantare 2023.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Israel Mbonyi, yavuze ko igitaramo cya mbere yagikoze mu Cyumweru
gishize kandi cyagenze neza, aho yifashishije abacuranzi b’aho.
Ati "Twabonye
abantu benshi cyane bari bitabiriye. Hameze neza. Nakoresheje abacuranzi ba
hano. Turatarama, tugira ibihe byiza by'umunezero, abantu baraza
barishima..."
Israel Mbonyi akomeza
avuga ko n’igitaramo yakoreye muri Sydney nacyo cyagenze neza. Ati "Ni
igitaramo nakoreye mu Mujyi wa Sydney nacyo cyari cyiza cyane. Twagize ibihe
byiza cyane."
Umujyi wa Sydney aho
Israel Mbonyi yakoreye igitaramo uri ku mwanya wa 10 mu Mijyi ihenze kuyibamo
ku Isi nk’uko bigaragazwa n’ikigo Economist Intelligence Unit (EIU) cyakoze
ubushakashatsi mu ntangizo z’Ukuboza 2022.
Israel Mbonyi yatangaje
ko abantu bamwakiriye neza- Aha ni mu Mujyi Brisbane- Uyu mujyi uteretse ku buso bwa 15,826 km²
Israel Mbonyi avuga ko
akomeje urugendo rwo gufasha abantu kugirana ibihe byiza n'Imana
Mbonyi yavuze ko
yifashishije abacuranzi bo muri Australia mu bitaramo ari kuhakorera
Mbonyi avuga ko muri
ibi bitaramo yitaye cyane ku kuririmba ku ndirimbo zumvikana kuri album ze
zirimo 'Icyambu' na 'Mbwira'
Ibitaramo nk'ibi byagutse biba ari umwanya mwiza wo gufata amafoto n’amashusho- Aha ni mu Mujyi Sydney
Uruhererekane rw’ibitaramo
‘Icyambu Tour Australia 2023 Concerts’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YOU WON'T LET GO' YA ISRAEL MBONYI
TANGA IGITECYEREZO