RFL
Kigali

Gerard Piqué yishimanye na Irina Shayk wakanyujijeho na Kanye West

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/01/2023 11:52
0


Gerard Piqué uri mu bihe bitoroshye nyuma yaho yibasiwe na Shakira bahoze bakundana, kuri ubu yagaragaye yishimanye n'umunyamideli Irina Shayk wigeze kukanyuzaho na Kanye West.



Gerard Piqué uherutse guhagarika ruhago amaze iminsi agarukwaho mu itangazamakuru kubera ibyo ari kugenda atangazwaho n'umuhanzikazi Shakira batandukanye ndetse anaherutse gusohora indirimbo amwibasira anamushinja ko yamucaga inyuma mu gihe cy'imyaka 12 bamaranye.

Gerard Pique yishimanye na Irina Shayk wahoze akundana na Kanye West

Iyi nshuro Gerard Pique yongeye kuvugwa mu bitanganzamakuru cyane cyane ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yaho agaragaye yishimanye n'umunyamideli Irina Shayk wigeze gukundana na Kanye West agitandukana na Kim Kardashian.

Pique na Irina Shayk bajyanye kureba umukino wa NBA mu Bufaransa

PageSix yatangaje ko Gerard Pique na Irina Shayk bahuriye i Paris mu Bufaransa aho bajyanye kureba umukino wa NBA wahuzaga ikipe ya Detroit Pistons na Chicago Bulls. 

Aba bombi bamaze kurebana uyu mukino banajyana gusangira ibya n'ijoro aho benshi baketse ko aba bombi baba bafitanye umubano wihariye.

Ntiharamenyekana neza niba Pique ukomeje kwibasirwa na Shakira yaba yatangiye gukundana na Irina Shayk

Kugirana ibihe byiza kwa Pique w'imyaka 32 na Irina w'imyaka 37 bije nyuma yaho byavugwaga ko uyu mugabo yatandukanye n'inkumi Clara Marti bakundanye nyuma yo gutandukana na Shakira. Kugeza ubu harakibazwa ikihishe inyuma ya Pique na Irina bahuriye mu Bufaransa bakahagirira ibihe byiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND