RFL
Kigali

Menya impamvu abakobwa bamwe bagira ubwoya ku nda zabo

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/01/2023 14:07
1


Abantu baremwe mu buryo butandukanye. Hari abakobwa bagira ubwoya buba ku nda hafi n’umukondo, hakaba n'aband batabugira.



Bitera kwibaza cyane mu gihe wabonye umukobwa ufite ubwoya akantu hose na cyane ko bizwi ko abagabo ari bo babugira. N’ubwo bitapfa gufatwa nk’ubusembwa, kugira ubwoya ku nda bishobora kuba ikimenyetso cy’imisemburo yiganje kurenza indi kuri uwo mugore cyangwa umukobwa ufite ubwoya hamwe na hamwe ku mubiri we.

Ikintu cya mbere gishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa agira ubwoya ku nda cyangwa ahandi hantu, ni ikizwi nka ‘Genetics’. Bigaterwa cyane n’amavuta bisiga, ibyo kurya bafata cyane n’ibindi. Ikindi twavuga hano ni ikibazo cy’imisemburo iba itaringaniye. Imisemburo igira uruhare rukomeye cyane, ikaba ituma habaho umubyibuho ukabije.

Ikindi gikomeye gitera abagore kuzana ubwoya ahantu runaka by’umwihariko ku nda ni imiti itandukanye aba yarakoresheje by’umwihariko ifasha abarwayi ba Diabetes n’abarwaye indwara y’umwingo. Muri make, imiti imwe n’imwe yo kwa muganga nayo si myiza iyo yakoreshejwe nabi cyangwa hakabaho kurenza urugero (Kutubahiriza amabwiriza ya muganga).

Iyo umugore agize ubwoya aho ariho hose, bigaragara ko ashobora kuba arwaye kubera ko muri kamere y’igitsina gore badakunda kugira ubwoya. Niyo mpamvu bagirwa inama yo kugana abaganga mu gihe babonye ingano y’ubwoya bafite ku mubiri wabo haba ku nda cyangwa ahandi. Ikindi abagore bamwe bagira ubwoya ku nda cyane iyo batwite.

Abaganga babafasha mu buryo burimo kuba babaha ibinini bigabanya ingano y’ubwoya bwabo cyangwa bikabukuraho, babafasha kwita ku misemburo yabo ituma buza cyangwa hakabaho kubabaga.


Inkomoko: 9newsng.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alice 1 year ago
    None kojewe ndabufise kumaguru nomusi yumukondo kandi nkagira nimisemburo mike yokubonana numugabo nobaronka gute kugira mumvure?





Inyarwanda BACKGROUND