Ubuhehesi no gucana inyuma ni ibintu biza ku isonga mu gusenga ingo nyinshi zo mu ngeri zose zirimo n’ibyamamare.
Ingeso y'ubuhehesi ikunze kurangwa cyane mu byamamare aho asanga abakundana n’abashakanye nabo usanga bavugwaho gucana inyuma ndetse hari n’ibyamamare
byinshi byatandukanye bipfa gucana inyuma.
Gusa nubwo
hari ingo nyinshi zasenyewe n’ubuhehesi bujyana no gucana inyuma, hari n’izindi
zabashije kubinyuramo ndetse bigeze ku munota wa nyuma ngo zibasenyere, Imana
irahaba irongera ibubakira umubano babasha kwiyunga bakomezanya kurwubakana.
Uru ni urutonde
rw’ibyamamare by’imahanga byari bigiye gusenyerwa n’ubuhehesi Rurema agakinga ukuboko:
1.Bill
Clinton na Hilary Clinton
Bill Clinton n'umugore we Hillary Clinton bari bagiye gusenyerwa n'ubuhehesi.
Bill Clinton wabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu mugabo wanditse amateka atangaje, ari mu banyapolitiki bandavujwe n’ingeso y’ubuhehesi dore ko ari nayo yatumye yeguzwa ku mwanya w’ubuperezida.
Bill Clinton yaryamanaga na Monica Lewinsky wakoraga muri White House.
Urugo rwa Bill na Hillary Clinton rwagiye mu
mazi abira mu 1997 ubwo byamenyekanaga ko Perezida Bill Clinton amaze imyaka 2
aryamana mu ibanga n’inkumi yitwa Monica Lewinsky yakoraga muri White House.
Ibi byamenyekanye nyuma yaho undi mukozi wo muri White House witwa Linda Tripp wari inshuti magara ya Monica Lewinsky ashyize hanze umubano w’ibanga wa Bill na Monica.
Umubano wa Bill Clinton na Monica watumye yeguzwa ku mwanya w'ubuperezida.
Iki gihe bimenyekana, Bill Clinton yatanze ikiganiro kuri televiziyo ahakana ibi avuga ko Monica Lewinsky atamuzi ndetse ko ari ubwa mbere yumvise izina rye.
Ku ruhande rwa Monica Lewinsky we yabanje kubihakana nyuma abyemera
nyuma yaho FBI yateze utwuma dufata amajwi mu nzu ye, ari two twamutamaje ubwo
twashyiraga hanze amajwi ya Bill Clinton aganira na Monica ndetse akamusaba
kuzahakana ibyo kuryamana kwabo.
Byavugwaga ko Hillary Clinton azatandukana na Bill kubera Monica nyamara s iko byagenze
Nyuma yaho ibi byose bigiriye ku mugaragaro bikamenyekana ko Bill Clinton yaryamanga na Monica w’imyaka 22 bakabasha kugira umubano wabo ibanga igihe cy’imyaka 2, Bill Clinton yahise yeguzwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse asaba imbabazi avuga ko yananijwe n’umubiri we wifuzaga kuryamana na Monica Lewinsky.
Bill na Hillary Clinton bakomeje kubana neza nubwo batatandukanye nk'uko byari byitezwe
Iki gihe byavuzwe ko nta kabuza Hillary Clinton ahita yaka gatanya Bill nyuma yo kumuca inyuma. Icyakora ntabwo batandukanye ahubwo bakomeje kubana nk'aho ntacyabaye.
Muri filime mbarankuru y’ubuzima bwa Hillary Clinton iri kuri Netflix, Hillary
yasobanuye ko atazi ikintu cyatumye ababarira Bill Clinton ntamwake gatanya
ahubwo ko abona ari Imana yatumye babasha kwiyunga bagakomezanya.
2. Prince
William na Kate Middleton
Igikomangoma cy’u Bwongereza William n’umugore we Kate Middleton nabo babashije kugumana nyuma yo gucana inyuma. Mu 2019 ni bwo hasohotse amakuru avuga ko Prince Williama yaciye inyuma umugore we Kate akaryamana n’inshuti ye magara yitwa Rose Hunbury.
Prince William yaryamanye na Rose Hunbury wari inshuti magara y'umugore we Kate MiddletonAya makuru yaje nyuma yaho uyu mugore Rose Hunbury yatangaje ko
atakiri inshuti ya Kate Middleton kandi ko ikintu bapfuye kiri hagati ye
n’umugabo we Prince William.
Ibinyamakuru nka The Sun, Daily Mail, muri Mata ya 2019 byose byatangaje ko impamvu yatumye Kate na Rose bashwana barahoze ari inshuti z'akadasohoka ari uko Prince William yaryamanye nawe akabimenya bigatuma arakarira Rose.
Prince William na Kate Middleton bakomeje kubana nyuma yo kumuca inyumaIki gihe ntabwo Prince
William na Kate bagize icyo babivugaho uretse kuba umugabo wa Rose Hunbury
witwa David Rocksavage yatangaje ko ibyabaye hagati y’umugore we na Prince
Williama atari ibyo gushyira ku mugaragaro ahubwo ko icya mbere ari ukubikemura
hagati yabo.
3.Jay Z na
Beyonce
Couple ya mbere ku Isi mu muziki ya Shawn Carter uzwi nka Jay Z n’umugore we Beyonce K. Carter nayo yabashije kugumana nyuma y’icana inyuma ryaranze uyu muraperi w’umuherwe.
Mu 2016 Beyonce yasohoye album yise ‘Lemonade’ yari igizwe
n’indirimbo 12 zose zagarukaga ku gahinda uyu muhanzikazi yatewe nuko umugabo
we Jay Z yamuciye inyuma.
Iki gihe Beyonce yatangaje ko ibyo yaririmbye byari bimaze igihe bibaye kuko Jay Z yamuciye inyuma muri 2014 ndetse yakoze iyi album amaze kumubabarira dore ko hari n'aho amwifashisha mu mashusho y’indirimbo ze agaragaza ko yamubabariye bakongera kubana neza.
Beyonce na Jay Z bariyunze banakorana album bise 'Everything is Love'Ku ruhande rwa Jay Z nawe yemeye ko yaciye inyuma
Beyonce ndetse avuga ko ikintu cyabafashije kwiyunaga ari ‘Couples Therapy’
bakoze amezi 3 aho bigishijwe kurenga ikibazo cyo gucana inyuma bakabasha
kukirengaho.
Iki gihe Jay Z yavuze ko hagati y’umwaka wa 2014 na 2015 ari imyaka yamuhangayikishije cyane kuko yari afite ubwoba bw'uko Beyonce azamwaka gatanya.
Ubwo yaganiraga na Vanity
Fair, Jay Z yagize ati: "Iyo nabonaga telephone yanjye isonnye nabaga nzi ko ari
umunyamategeko umpamagaye ambwira ko Beyonce yagejeje impapuro za gatanya mu
rukiko’’.
Nyuma yaho aba bombi biyunze, bahise bongera gukora ubukwe ku nshuro ya kabiri mu 2017 kuko isezerano bari barahaye mu bukwe bwabo bwa mbere muri 2008 Jay Z yarirenzeho akamuca inyuma.
Beyonce yabashije kubabarira Jay Z barakomezanyaNyuma yo gukora ubukwe bwa kabiri aba bombi bahise basohora
album bafatanije bise ‘Everything Is Love’ bagaruka ku kuba bari mu rukundo
bundi bushya nyuma yo kurenga ikibazo cyo gucana inyuma. Iyi album kandi
banayituye abashakanye babashije kugumana nyuma yo gucana inyuma.
4. Will
Smith na Jada Pinkett Smith
Indi couple yari igiye gutandukana kubera ubuhehesi Imana ikayikingira ukuboko ni iya Will Smith n’umugore we Jada Pinkett Smith.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 ni bwo amakuru yagiye hanze y'uko Jada Pinkett yaciye inyuma akaryamana n’umuhanzi uzwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa August Alsina.
Ibi byatangajwe
n’uyu muhanzi ku giti cye ndetse avuga ko yari mu rukundo na Jada Pinkett
Smith.
Mu kiganiro
Jada Pinkett yakoranye n’umugabo we Will Smith basubiza aya makuru, Jada yemeye
ko yaryamanye na August Alsina, gusa avuga ko icyo gihe biba we na Will Smith
batari babanye neza ndetse bari barahanye akanya ko gutekereza ku mwanzuro
bafata niba bagumana cyangwa bahana gatana.
Yisobanura, Jada Pinkett Smith yaragize ati: "Mu gihe cy’amezi 6 nabanaga na August Alsina
ntabwo nabifataga nko guca inyuma Will Smith kuko mbere yuko mbitangira njye na
Will twasaga nk'aho twashyize ku ruhande iby’umubano wacu kuko buri wese yari
asigaye yibana ahubwo turi gutekereza niba twahana gatanya cyangwa twakomezanya
kuko hari byinshi bitagendaga hagati yacu’’.
Icyakora
nubwo Will Smith yahawe urw'amenyo ku mbuga nkoranyambaga bamugaya ko yababariye
Jada Pinkett kuba yaramuciye inyuma, ibi ntabwo byamuciye intege ahubwo
yarushijeho kwereka urukundo Jada ndetse anahamya ko yamubabariye kuko yemera
ko nawe yagize uruhare mu kuba umugore we yaragiye ku ruhande.
5.John
Legend na Chrissy Teigen
Umuhanzi
w’icyamamare John Legend n’umugore we w’umunyamideli Chrissy Teigen banaherutse
kwibaruka umwana wabo wa gatatu, nabo ntiborohewe n’urugo kuko nabo habuze gato
ngo batandukane. Mu 2020 John Legend ubwe niwe witangarije ko yari agiye
gutandukana n’umugore we hakabura gato.
Uyu muhanzi John Legend yavuze ko yigeze kujya gutaramira mu kabyiniro muri 2018 agahurirayo n’inkumi bagahuza ibiganiro bikarangira baryamanye. John Legend yavuze ko ibi byabaye inshuro imwe ndetse ko atongeye kubonana n’iyi nkumi cyangwa ngo bajye bavugana ndetse yanireze ku mugore we.
Iki gihe John Legend
yatangaje ko Chrissy Teigen yari yaramurakariye cyane anamusaba gufata icyumba
cya wenyine, icyakora Imana yarahabaye ibasha kubunga kuri ubu babanye neza.
6.Kevin Hart
na Eniko Parrish Hart
Umunyarwenya kabuhariwe Kevin Hart nawe yenze gusigwa n’umugore we Eniko Hart nyuma yaho amashusho amuca inyuma ku yindi nkumi akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga mu 2017.
Kevin Hart nawe yaciye inyuma umugore we Eniko Hart inkuru iba kimomoNi amashusho yerekanaga uyu munyarwenya ari kwishimishanya
n’inkumi mu cyumba cya hoteli. Ibi byatumye Kevin Hart ahita ashyira andi mashusho
kuri Instagram asaba imbabazi umugore we n’umuryango we avuga ko ibyo yakoze
yabitewe n’inzoga.
Iki gihe muri 2017 Kevin Hart yakoze ibishoboka ngo yiyunge n’umugore we ndetse yanishyuye umuraperi J. Cole akora indirimbo imusabira imbabazi ku mugore we yaciye inyuma anatwite umwana wabo wa mbere.
Nyuma yuko urugo rwabo ruvuzweho
byinshi mu itangazamukuru, Kevin na Eniko babashije kwiyunga kuzega ubu babanye
neza ndetse Kevin Hart akunze kubiteraho urwenya ku myanzuro yafatiwe n’umugore
we akimenya ko yamuciye inyuma.
7.T.I na
Tiny
Umuraperi
w’umuherwe Clifford Harris uzwi ku izina rya T.I mu muziki nawe yaranzwe
n’ubuhehesi bwari bugiye kumutandukanya n’umugore we Tiny Harris. Mu 2017, T.I
yaryamanye n’umunyamideli w’ikimero witwa Bernice Burgos ukunze kwifashishwa mu
ndirimbo z’ibyamamare zirimo n'iza DJ Khaled.
Umugore wa T.I yahagaritse gatanya yari yamwatse amuziza kumuca inyuma ku nkumi ijya mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi.
Ubwo byamenyekanaga ko T.I aryamana n’uyu munyamideli, byatumye ashwana n’umugore we Tiny ndetse ahita anaka gatanya. Nyuma y’amezi 7 Tiny yatse gatanya, yahise ayihagarika atangaza ko yiyunze n’umugabo we ibyo gutandukana bitakirimo.
Iki
gihe kandi yanahise atangaza ko yenda kwibaruka umwana wa 6 we n’uyu muraperi
bendaga gutandukana. Kuva ubwo aba bombi bariyunze bakomeza kubana ndetse banaherutse
kandi kwizihiza isabukuru y’imyaka 14 barushinze nyuma yo gukundana imyaka 5.
8. David na
Victoria Beckham
David Beckham wakanyujijeho bigatinda muri ruhago nawe ari mu byamamare byavuzweho ingeso yo guca inyuma umugore we Victoria Beckham gusa ntibibasenyere.
Muri
2004 ni bwo byatangiye kuvugwa ko David Beckham yaciye inyuma umugore we
akaryamana n’inkumi yitwa Rebecca Loss wari umukozi we (Personal Assistant).
Iki gihe
byaravuzwe cyane ndetse na David Beckham arabyemera. Guca inyuma umugore we
byakomeje kuranga David Beckham ndetse bitangazwa ko impamvu badahana gatanya
ari uko banze guhomba amafaranga binjizaga kuko babonaga amafaranga menshi yo
kwamamariza amakompanyi nka couple ikunzwe mu Bwongereza.
Ibi byatumye
muri 2010 David Beckham atangariza ikinyamakuru The Sun ko impamvu adatandukana
na Victoria Beckham atari impamvu z’amafaranga ahubwo ari urukundo bafitanye
ndetse anemeza ko ibyo kumuca inyuma byabayeho gusa yabicitseho.
9. Cardi B
na Offset
Urugo
rw’abaraperi babiri b’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe na Amerika ari bo Cardi
B na Offset wo mu itsinda rya Migos nabo bakunze kurangwa no gushwana bapfa
ubuhehesi. Mu 2018 Cardi B yatandukanye na Offset bapfa ko yamuciye inyuma anaka gatanya itaramaze amezi 5 mu rukiko bahita biyunga.
Cardi B ahagaritse gatanya inshurio 2 aziza umugabo we kumuca inyuma
Mu 2020
nabwo Cardi B yongeye kwaka gatanya avuga ko atabasha kubana n’umugabo umuca
inyuma. Ibi nabyo ntibyatinze kuko iyi gatanya yahise ayihagarika bongera
kwiyunga. Kugeza ubu aba baraperi bombi babanye neza bamaze no kubyarana abana
babiri umuhungu n’umukobwa.
10. Snoop
Dogg na Shante Broadus
Calvin Broadus umuraperi w’umunyabigwi uzwi ku izina rya Snoop Dogg nawe ari mu byamamare byatabawe n’Imana ubwo urugo rwe n’umugore we Shante Broadus rwari rugiye gusenyuka mu 2004 ubwo umugore yatse gatanya umugabo we bapfa ko yamuciye inyuma akaryamana n’undi mugore ndetse akanamutera inda.
Ibi Snoop
Dogg yarabihakanye ko nta nda yateye undi mugore anasaba urukiko ko habaho
gupima amaraso bakareba niba uwo mwana wabyawe n’uwo mugore ari uwe. Iki gihe
bapimye ‘DNA’ basanga uwo mwana atari uwa Snoop Dogg bituma umugore we
ahagarika gatanya.
Snoop Dogg yiyunze n'umugore we Shante Broadus nyuma yo kumuca inyuma banakora ubukwe bwa kabiri mu 2008.
Mu 2008
Snoop Dogg na Shante Broadus bongeye gukora ubukwe bwa kabiri basezerana bundi
bushya kubana akaramata. Kuva ubwo urugo rwabo ntirwongeye kuvugwaho ubuhehesi
kugeza ubu bari mu myiteguro yo gushyingira umukobwa wabo Princess Broadus.
Izo ni zo ngo
10 z’ibyamamare by'imahanga byari bigiye gusenyerwa n’ubuhehesi, Rurema
agakinga ukuboko bagasubirana.
TANGA IGITECYEREZO