RFL
Kigali

Umuryango wa Karate mu Rwanda wongerewe ubumenyi abasifuzi ku mategeko mashya yashyizweho

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/01/2023 17:12
0


Abasifuzi, abakinnyi ndetse n'abatoza basaga 60 bahawe amahugurwa y'umunsi umwe, agamije kwigishwa amategeko mashya yinjiye mu mukino wa Karate ku rwego rw'Isi.



Ni amahugurwa y'umunsi umwe yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, abera kuri Great Hotel aho yatangiye ku isaha ya saa 09:00 agasozwa saa 17:00. Ni amahugurwa yitabiriwe n'abasifuzi 60 barimo abagabo 52 ndetse n'abagore 52, gusa aba hafi ya bose uba usanga aka kazi bagafatanya no gutoza ndetse no gukina Karate. 

Mwizerwa Dieudonné, umusifuzi wa Karate uhagarariye abandi mu Rwanda akaba n’umusifuzi mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika ndetse n’ushinzwe gutanga amanota ku rwego rw’Isi, yatangaje ko aya mahugurwa yabayeho kugira ngo higwe ku mategeko mashya yinjiye muri uyu mukino.

Yagize ati "Aya mahugurwa twayateguye ku mpamvu z’uko amategeko mashya yasohotse azakurikizwa uyu mwaka, guhera muri uku kwezi kwa Mutarama kugeza mu myaka iri imbere. Twashatse ko abasifuzi, abatoza n’abakinnyi kimwe n’abashaka kubijyamo bakoze ibizamini, bose bagendana n’igihe”. 

Agaruka ku mpinduka zabaye mu mategeko, Mwizerwa yavuze ko ari nyinshi ariko zirimo ibice by’ingenzi ari byo gutanga amakosa n’ibihano ndetse no gutanga amanota.

Ganziteka Pascal ni umwe mu basifuzi bamaze igihe kinini mu mukino wa karate, yashimye aya mahugurwa yemeza ko azamufasha kugendana n'umukino. 

Yagize ati "Aya mahugurwa adufashije kugendana n'umukino wa karate kuko ari umwe mu mikino igenda ihinduka nk'indi yose, byari bikwiye ko natwe tugendana n'amategeko mpuzamahanga kandi uyu munsi twavuga ko byagezweho. Ubu twiteguye ko amarushanwa yandi mpuzamahanga tuzitabira tuzaba turi ku rwego rumwe n'abandi." 

Uwihoreye Claire ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa. Yavuze ko hari byinshi yamwunguye, ndetse agiye kumufasha mu kazi ke ka buri munsi ko gutoza abana umukino wa Karate. Ati “Aradufasha cyane kuko arongera ubumenyi ku bwo nari nsanzwe nzi, cyane ko nari nsanzwe ku rubuga rw’abasifuzi ba Karate mu Rwanda. Hari amategeko yagiye ahinduka, nari nkeneye kuyamenya kugira ngo bimfashe kugenda nzamura urwego rwanjye.” 

Ingeri zose zari zitabiriye aya mahugurwa

U Rwanda rwitegura kwakira imikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (EAPCO), iteganyijwe hagati ya Gashyantare na Werurwe. Bamwe mu bakinnyi ba Karate bazitabira iyi mikino bari mu bayitabiriye. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND