RFL
Kigali

Bwa mbere Kylie Jenner yerekanye ubuheta bwe nyuma y'umwaka yibarutse-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/01/2023 11:00
0


Kylie Jenner yerekanye ku nshuro ya mbere umwana we w'ubuheta nyuma y'umwaka amwibarutse, ndetse anahishura izina rye.



Umunyamidelikazi kabuhariwe Kylie Jenner uri mu ba mbere binjiza agatubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasubije icyifuzo cy'abafana be bari bamaze igihe bamusaba kubereka umwana we w'umuhungu yibarutse [wa kabiri], ahita ashyira amafoto y'uyu mwana ku mbuga nkoranyambaga asubiza abafana be.

Kylie Jenner yerekanye bwa mbere ubuheta bwe.

Kylie Jenner w'imyaka 25 akoresheje urubuga rwa Instagram akurikirwaho n'abantu miliyoni  378, yerekanye amafoto y'ubuheta bwe yabyaranye n'umuraperi Travis Scott baherutse gutandukana. Uretse kwerekana amafoto y'umuhungu we kandi Kylie yahise anatangaza izina rye ko ari 'AIRE'. Atangaje iri zina nyuma y’aho benshi bari bazi ko uyu mwana yitwa 'Wolf' nk'uko yigeze kubitangaza akimara kumwibaruka, nyuma akaza kurihindura.

Uyu mwana yamwise 'AIRE' 

Kylie Jenner amaze umwaka yibarutse AIRE.

Kylie ateruye AIRE yabyaranye na Travis Scott baherutse gutandukana.

Ibyishimo ni byose kuri Kylie Jenner n'ubuheta bwe.

Iyi ni inshuro ya mbere Kylie Jenner yerekanye uyu mwana we agaragara neza, dore ko ubwo aheruka kumwerekana ku mbuga nkoranyambaga yahishaga isura ye akavuga ko igihe kitaragera cyo kumwerekana. Kylie Jenner yerekanye ubuheta bwe na Travis Scott hashize igihe gito batandukanye, ku mpamvu z’uko uyu munyamideli yifuzaga gukora ubukwe nyamara uyu muraperi Travis ntabyemere bigatuma batandukana.

Kylie Jenner yigeze kwerekana uyu mwana gusa yirinda kugaragaza isura ye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND