RFL
Kigali

Harmonize yageze i Kigali yakirwa na Bruce Melodie, akomoza ku bukwe n'umunyarwandakazi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2023 6:44
0


Umuririmbyi w’umunya-Tanzania, Rajab Abdul Kahali wamamaye mu muziki izina rya Harmonize ari kubarizwa i Kigali, aho yakiriwe na mugenzi we Bruce Melodie.



Mu rucyererea rwo kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2023, nibwo Harmonize yageze mu Rwanda yakirwa na Bruce Melodie, umujyanama we Coach Gael, Dj Brianne n’abandi bafite aho bahuriye n’uruganda rw’umuziki.

Ubwo yari ku kibuga cy'indege, Harmonize yagaragaje urukuta ruriho ikipa kinini cyanditseho amagambo amuha ikaze mu Rwanda, aho ishoramari rishoboka.

Amashusho yasohowe na Bruce Melodie kuri konti ye ya Instagram agaragaza Harmonize agera ku kibuga cy'indege, akemeza ko ari i Kigali mu Rwanda.

Avugamo ko afite amahitamo abiri. Imbunda iri ku mutwe we cyangwa se 'nkemera kurushinga n'umunyarwandakazi. Murumva icyo nshaka kuvuga."

Harmonize yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n'abantu barenga Miliyoni 9. Yavuze ko u Rwanda ruteye ishema, rufite abakobwa beza, ingagi, kikaba igihugu gifite isuku.

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko Harmonize akigera i Kigali yahise akomereza mu kabyiniro ka Cadillac mu Mujyi rwagati, aho yari kumwe na Bruce Melodie na Kenny Sol. Uyu muhanzi ari kurara muri Park Inn Hotel.

Uyu muririmbyi ari mu muziki kuva mu mwaka wa 2009 nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye. Abarizwa mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

Akunze kwiyita Konde Boy. Harmonize yavutse ku wa 15 Werurwe 1990, yujue imyaka 32, aho yavukiye mu gace ka Mtwara muri Tanzania.

Yanyuze muri Label ya WCB Wasafi ya Diamond yamufashije kumenyekana, nyuma ayivamo ashinga iye yise Konde Music World Wide.

Uyu muhanzi aje i Kigali nyuma yo gukorana indirimbo 'The Way you Are' na Bruce Melodie na NAK yasohotse ku wa 2 Ugushyingo 2022 imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 557.

Anafitanye indirimbo na Bruce Melodie bise 'Totally Crazy' basohoye ku wa 4 Werurwe 2022, imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 1.


Bruce Melodie yakiriye inshuti ye Harmonize banakoranye indirimbo


Akigera i Kigali, Harmonize yavuze ko afite amahitamo abiri arimo no kurushinga n’umunyarwandakazi


Bruce Melodie yakiriye mugenzi we Harmonize i Kigali 


REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘THE WAY YOU ARE’

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TOTALLY CRAZY’

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND