Kuri uyu wa Gatandatu Zukunft fur kinder in Slum ifatanyije na NPC Rwanda, basuye HVP Nyanza na Huye mu rwego rwo kureba aho ibi bigo bigeze bikundisha abanyeshuri babirererwamo umukino wa Wheelchair Basketball.
Kuva mu 2022 ku bufatanye n'umushinga wa Zukunft Fur kinder in Slum na NPC Rwanda, binyuze mu mushinga witwa "Project of promotion of social life and inclusion of children and youth using Wheelchair through Wheelchair Basketball Sport in special centres in Rwanda", mu Rwanda hatangijwe gahunda yo gukundisha abanyeshuri bafite ubumuga umukino wa Wheelchair Basketball.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2022 habaye uruzinduko rwo kureba aho iyi yahunda igeze bigendanye n'ibigo yatangiriyemo. Muri uru ruzinduko, hakinwe umukino wa gicuti wahuje HVP Nyanza na HVP Huye, aho HVP Nyanza yatsinze HVP Huye amanota 29-7.
Mu mukino wa gicuti ikipe ya HVP Nyanza yagaragaje urwego rwo hejuru
Nyuma y’uyu mukino ikipe zombi zashyikirijwe ibikoresho byo gukinana birimo imyambaro 15 yo gukinana, n’imipira itatu yo gukina. Uyu mushinga wo kumenyekanisha uyu mukino watangiye mu kwezi kwa Gatanu 2022 aho hahuguwe abatoza n’abasifuzi.
Hanatanzwe ibikoresho ku bigo byombi
NPC ikimara kumva umushinga n'igitekerezo cya Zukunft Fur kinder in Slum, yahisemo ko bahera mu bigo bya HVP Nyanza na HVP Huye kubera ko biri mu bifite abana benshi bafite ubumuga.
Gusa uko imyaka izagenda itambuka bazajya batwara uyu mukino wa Wheelchair Basketball no mu bindi bigo. Schlachtenberger Georg ni we wari uhagarariye Zukunft Fur kinder in Slum, mu gihe NPC yari ihagarariwe na Karasira Eric.
TANGA IGITECYEREZO