RFL
Kigali

Abanyarwanda batatu bahatanye mu iserukiramuco rya FESPACO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:20/01/2023 19:40
0


Filime eshatu z’Abanyarwanda ziri ku rutonde rw’izihataniye ibihembo mu iserukiramuco rya sinema rizwi nka Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou [FESPACO], ribera muri Burkina Faso.



Filime z’Abanyarwanda kuri iyi nshuro zihatanye mu cyiciro cya filime ngufi. Filime zihatanye zirimo ‘Terre mère’ (Terra mater) ya Kantarama Gahigiri, na ‘Twin Lakes Haven’ ya Philbert Aimé Mbabazi Sharangabo yaturutse ku gusura agace ka Burera.

Hari kandi na ‘Uje’ ya Jean Luc Habyarimana wiyise Jean-Luc Mitana.

Izi filime zihatanye n’izindi zigera kuri 18, z’abandi bakora filime mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Aba banyarwanda bafite filime zihatanye, ntabwo ari agafu k’imvugwa rimwe muri sinema nyarwanda.

Nka Gahigiri ni umunyarwandakazi wavukiye akanakurira mu Busuwisi, ahuza imvano y’impano ye no kuba yaranyuze akanatinda mu kumenya neza imico y’ibihugu bibiri afitanye isano ryagutse na byo.

Mbere yo gutangira umwuga wo kuyobora filime, yakoze imirimo itandukanye mu ikorwa ry’izakunzwe ku Isi nka "Men in Black 3", "Curb Your Enthusiasm", "Suits", n’iyitwa "Portlandia”.

Ayobora ikorwa rya filime mu nyandiko, imikinire no gushoramo imari. Uyu munyarwandakazi akorera ibikorwa mu bihugu bitandukanye.

Mbabazi nawe ufite filime ihatanye muri FESPACO, amaze imyaka 13 akora filime. Amaze gukora filime zirenga 10. Yinjiye mu bijyanye na sinema mu 2010, nyuma y’amasomo yafatiye mu ishuri rya Ecole d’Art et de Design i Genève mu Busuwisi.

Yakoze filime zitandukanye zirimo iyitwa "Ruhago", "City Dropout", "The Liberators", "Versus", "Keza Lynn" n’izindi.

Jean-Luc Habyarimana wiyise Jean-Luc Mitana ni  umuhanga mu gutunganya no kuyobora filime, yabitangiye mu 2006. Inyinshi yakoze ni izimara igihe gito, ariko anafite indende yitwa "The Goat Rustlers".

Yakuriye mu Rwanda, mu gukura kwe yavumbuye ko umuco gakondo w’aho akomoka utakunzwe kwerekanwa cyane mu Isi ya film zikomeye ku Isi ari na yo mpamvu akora yibanda ku mpinduramatwara yo kugaragaza ishusho yawo, ndetse n’iy’uwo mu bindi bihugu bya Afurika.

SAA-IPO (2010), imwe muri filime yakoze, ifite amashusho yafatiwe mu Mujyi wa Kigali iterwa inkunga na Tribeca Film Institute y’i New York ikomeye ku Isi.

U Rwanda rwabaye igihugu cy’umushyitsi w’icyubahiro, muri iri serukiramuco mu 2019.

Icyo gihe, igihembo nyamukuru cya l’Étalon de Yennenga, gifite agaciro k’asaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda cyegukanywe n’Umunyarwanda Joël Karekezi, kubera filime ye yise “Mercy of Jungle.”

Muri uyu mwaka igihugu cyagizwe umushyitsi w’icyubahiro ni Togo muri iri serukiramuco, rizatangira ku wa 25 Gashyantare kugeza ku wa 4 Werurwe 2023.

Muri iri serukiramuco herekanirwamo filime zitandukanye, hakanatangwa ibihembo ku babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye biba byatangajwe.

Fespaco ni iserukiramuco rikomeye kurenza andi abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972. Ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 28.

Kantarama mu 2021 ubwo ibi bihembo nabwo yari afitemo filime ihatanyeMbabazi Sharangabo nawe afite filime ihatanye muri iri serukiramuco rya FESPACOJean-Luc Mitana afite filime ihatanye muri FESPACO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND