RFL
Kigali

Visha Keiz wifuza kwamamara yashyize hanze indirimbo “Nyash" yakoranye na Red-Q wo muri Uganda-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:20/01/2023 19:54
0


Umuhanzikazi Visha Keiz avuga ko gukorana n’abahanzi bo muri Uganda biri gutuma umuziki nyarwanda urenga imipaka ukajya no mu bihugu by’abaturanyi. Yavuze ko afite icyizere ko nawe bizamuhira.



Visha Keiz umwe mu baririmbyi bazwiho ubuhanga ariko bitakunze guhira ngo yamamare hano mu Rwanda, kuri ubu aracyakotana muri muzika, akaba yashyize hanze indirimbo nshya "Nyash" yakoranye n'umuhanzi ukomeye muri Uganda witwa Red-Q.

Visha Keiz uvuga ko yifuza kuba icyamamare muri muzika, yatangiye urugendo rwo gukabya inzozi ze aho yamaze gukorana indirimbo na Red-Q uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda. Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo kandi agaragaraza neza cyane.

Iyi ndirimbo bise “Nyash” iri mu njyana ibyinitse, yakorewe mu gihugu cya Uganda, itunganywa n’abahanga bo muri icyo gihugu. 

Visha Keiz yabwiye Inyarwanda.com ko nyuma yo kubona ubuhanga kuri Red-Q, bahise baganira ku gukorana.” Avuga ko yiteze umusaruro muri iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Aban Beats na Sydney Wala watunganyije amashusho yayo.


Yakoranye indirimbo n'umuhanzi ukomeye i Kampala


Yifuza kwamamara mu muziki


Ari mu mpano nshya mu muziki w'u Rwanda


Inseko ya Visha Keiz


Amaze gukora indirimbo zitndukanye ariko ntiyahiriwe no kwamamara


Yifuza gutera imbere mu muziki


Yakoze indirimbo ibyinitse yise "Nyash"


Afite indirimbo nshya ahishiye abakunzi be


Red-Q yiyambajwe na Visha Keiz


Red-Q ari mu bahanzi bahagaze neza i Kampala

REBA HANO INDIRIMBO "NYASH" YA VISHA KEIZ FT RED-Q







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND