RFL
Kigali

Filime ivuga ku butwari bwa Zula Karuhimbi ihatanye muri BAFTA 2023

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:20/01/2023 19:38
0


Filime yitwa ‘Bazigaga’ yakomowe ku nkuru ya Zula Karuhimbi warokoye abarenga 100 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri ku rutonde rw’izihataniye igihembo muri ‘The British Academy Film & Television Arts Awards’ yamamaye nka BAFTA.



Iyi filime ihatanye mu cyiciro cya filime ngufi ‘short movie’ muri ibi bihembo biteganyijwe ku wa 19 Gashyantare 2023, bigaca kuri BBC.

‘Bazigaga’ ihatanye na filime zirimo ‘The Ballad of Olive Morris’, ‘Bus Girl’, ‘A Drifting Up’, ‘A Fox in the Night’, ‘Little Berlin’, ‘Love Languages’, ‘Too Rough’, ‘WanderLand’ na  ‘An Irish Goodbye’.

Ibihembo bya ‘The British Academy Film and Television Arts Awards’ ‘Bazigaga’ ihatanyemo, iri  mu bihembo bikomeye mu Bwongereza yatangiye gutangwa mu 1949.

Bazigaga ihatanye no mu bindi bihembo birimo icya Clermont-Ferrand International Short Film Festival, ibera mu Bufaransa. Iri mu cyiciro cya filime ngufi zo muri Afurika.

Iserukiramuco rya Clermont-Ferrand International Short Film Festival iyi filime ihatanyemo, rizatangira ku wa 27 Mutarama 2023 kugeza ku wa 4 Gashyantare.

Bazigaga ivuga ku mugore w’umupfumu uhisha umupasteri n’umwana we w’umukobwa bari guhigwa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyi filime yakomowe ku nkuru ya Zula Karuhimbi.

Iyi filime yayobowe inandikwa na Jo Ingabire Moys. Igaragaramo Roger Ineza ukina ari Prof, Aboudou Issam ukina yitwa Voyou, Ery Nzaramba ukina ari Karembe na Eliane Umuhire ukina ari Bazigaga ari nawe witiriwe iyi filime. Imara iminota 25.

Zula Karuhimbi wakomoweho iyi filime yamenyekanye nk’umurinzi w’igihango, bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze byo kurokora Abatutsi muri Jenoside mu 1994.

Ku wa 17 Ukuboza 2018, nibwo uyu mukecuru wari ufite imyaka 109 yatabarutse aguye aho yari atuye mu Kagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, ari naho yari yarubakiwe inzu.

Mu 1994 Karuhimbi yakoresheje amayeri mu kurokora abatutsi kuko yashyiraga igisura (icyatsi kiryana) n’isusa mu nzu ye, ndetse akanabisiga ku bikuta by’inzu ngo birye interahamwe zashakaga abantu yahishe. Hari n’igihe yababwiraga ko abateza Nyabingi, bagashya ubwoba bagakizwa n’amaguru.

Mu buhamya bwe yavuze ko iyo bazaga bakamuha amafaranga ngo asohore abo yahishe, yayangaga akababwira ko atayagurana amaraso y’abantu.

Karuhimbi wabaye indashyikirwa yahawe umudari w’umurinzi w’igihango, anahembwa kandi n’Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwahembye Karuhimbi kubera uruhare mu kurokora Abatutsi 100.

Jo Ingabire Moys yigeze kubwira The British Blacklist, ko yanditse iyi filime kubera ko hari filime nkeya zivuga bya nyabyo ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside.

Ati ‘‘Niyumvisemo ko aricyo gihe cya nyacyo cyo kuvuga inkuru nkuye kuri Zula, kuko haracyari filime nkeya zivuga bya nyabyo ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntekereza ko na none ari ingenzi kugaragaza ko mu gihe mu Rwanda icuraburindi ryari ryose, hari abanyarwanda barokoye abandi mu gihe isi itari yitaye ku byari biri kuba.’’

Jo Ingabire Moys wanditse akanayobora ifatwa ry’amashusho yayo, ni Umunyarwandakazi  wavukiye mu Rwanda akahava ku myaka 14. Abenshi mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Afite umuryango w’ubugiraneza yise Ishami Foundation, urwanya akarengane ku mpunzi ndetse n’abimukira. 

Umuhire Eliane akina muri 'Bazigaga' arokora abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi

Iyi filime ishingiye ku nkuru mpamo y'ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Jo Ingabire Moys wanditse akanayobora ‘Bazigaga’

REBA AGACE GATO K’IYI FILIME HANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND