RFL
Kigali

Khloe Kardashian yahakanye ibyo gusubirana na Tristan Thompson wamuciye inyuma inshuro zitabarika

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/01/2023 17:22
0


Khloe Kardashian yateye utwatsi ibyo gusubirana kwe na Tristan Thompson, baherutse gutandukana bapfa ko yamucaga inyuma bihoraho.



Umunyamideli Khloe Kardashian ukomoka mu muryango w'ibyamamare w’aba Kardashians-Jenners, yamaze guhakana ibyari bimaze iminsi bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ko yaba yarasubiranye n'umukinnyi wa Basket witwa Tristan Thompson baherutse gutandukana bapfa ko yamuciye inyuma akabyarana n'undi mugore.

Khloe Kardashian aherutse gutandukana na Tristan amuziza kumuca inyuma bihoraho.

Ibi byatangiye kuvugwa nyuma y’aho Khloe Kardashian yagiye kuba hafi ya Tristan Thompson uherutse gupfusha umubyeyi we, aho amaze ibyumweru bibiri ari kuba muri Houston avuye i Los Angeles aho byavuzwe ko ari kubana na Tristan mu gihe akiri mu gahinda ko kubura umubyeyi we. Byavugwaga ko aba bombi baba bariyunze mbere y’uko Tristan agira ibyago, akaba ariyo mpamvu Khloe yakunze kumuba hafi cyane.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko Khloe yasubiranye na Tristan Thompson.

Mu kiganiro Khloe Kardashian yagirane n'ikinyamakuru US Weekly, yahakanye ibi avuga ko atari ukuri. Mu magambo ye yagize ati: ''Nibyo koko maze iminsi ndi kuba hafi ya Tristan, ariko ntabwo tubana nk’uko babivuga. Nk'umuntu wabuze umubyeyi ni ngombwa ko muba hafi, kuko nanjye bimbayeho ntiyashidikanya kumfasha no kumba hafi yirengagije ko twatandukanye''.

Khloe yahakanye ibyo gusubirana na Tristan, avuga ko ari kumuba hafi kuko aherutse gupfusha umubyeyi.

Khloe Kardashian w'imyaka 38 yakomeje agira ati: ''Ntabwo kuba twaratandukanye bivuga ko ntakimwitayeho cyangwa ngo mutererane. Ese abantu bibuka ko Tristan ari papa w'abana banjye babiri? None se abantu nibazajya babona turi kumwe bazajya bavuga ko twongeye gukundana? Ndabizi abantu biteze kumva ko nongeye gusubirana nawe nk'uko byagenze mbere hose, ariko siko bimeze kuko njye nawe turi nk'abandi babyeyi bose bifuza gufatanya kurera mu mahoro''.

Khloe yemeje ko atasubiranye na Tristan mu buryo bwo gukundana, ahubwo ko bari gufatanya kurera abana babo babiri.

Khloe na Tristan baherutse gutandukana ubwo byamenyekanaga ko uyu mukinnyi wa Basket yamuciye inyuma, akabyarana umwana n'undi mugore witwa Maralee Nichols. Mu magambo akarishye Khloe Kardashian yanditse kuri Instagram icyo gihe yavuze ko ikimubabaje kurusha ibindi ari uko yagiye ababarira Tristan inshuro nyinshi yamuciye inyuma ariko akaba yaranze kureka iyi ngeso, ndetse avuga ko atabasha kubara inshuro yagiye amufatira mu bandi bagore akabyihanganira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND