RFL
Kigali

Ibintu utari uzi bitera umusore mumaze kuryamana kutongera kuguha agaciro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/01/2023 14:44
0


Menya ibintu bitera abasore guhita basuzugura abakobwa baryamanye nabo, ntibongere kuguha agaciro.



Ni kenshi usanga abakobwa bashenguwe umutima n'abasore bamaze kuryamana nabo bagahita batangira kubafata nabi, babasuzugura ntibongere kubaha agaciro babahaga mbere y'uko baryamana. 

Abakobwa kandi bamara igihe kinini bibaza ikiba kibyihishe inyuma gituma abasore batongera kubaha agaciro nyuma yo kuryamana, gusa urubuga Elcrema rwatangaje ibintu 4 by'ingenzi bishobora gutuma abasore bitwara gutyo nyuma y’aho baryamaniye n'abakobwa:

1. Kwisuzuguza

Umukobwa wese muri we yumva ko ari umuntu ufite agaciro, ugomba kubahwa, ntabwo ajya apfa kugwa mu mutego wo kuryamana n'umusore ngo amucire nka shikarete ishizemo umutobe.

Umukobwa ntabwo aba akwiye kwemera kuba igikoresho cy’umusore cyangwa umugabo ngo amuyobore nk’uyobora itungo ritazi ubwenge.

Ahubwo agomba kwihagararaho kuburyo adakoreshwa ibitamurimo, ahubwo akajya inama n’umusore bagafatira hamwe umwanzuro kandi akirinda umwanzuro wazatuma yicuza.

2. Ntabwo mugira umwanya wo kumenyana

Nk’umukobwa iyo wiyemeje kujya mu rukundo ugomba kugira intego. Ugomba kugira umurongo ngenderwaho ugatumbira intego yawe, fiyansaye cyangwa ubukwe, ukirinda ikintu cyose cyatuma uryamana n'umusore mbere y’uko murushinga.

Iyo rero muryamanye akenshi bituruka ku kuba mutaraganiriye birambuye ngo umubwire umurongo ngenderwaho wawe, ari nayo mpamvu ahita atangira kugusuzugura kuko aba abona nawe nta gahunda ihamye wari ufite.

3. Ntabwo uri umukobwa ashaka

Nta kinegu kirimo, mbere yo gutangira gukundana n’umusore ukwiye kumubaza umukobwa ashaka uwo ariwe ukumva niba muzahuza.

Ugendeye ku gisubizo aguhaye ushobora kumenya niba muberanye, cyangwa niba bitazakunda ukabivamo hakiri kare.

Iyo utabigenzuye ngo ubihagarike kare, ushiduka umusore nta kindi kintu agushakaho kitari ukuryamana ndetse n’iyo amaze kubirambirwa atangira kutaguha agaciro yaguhaga mbere.

4. Aba yageze ku ntego ye

Abasore bamwe bashukwa n’ikigare barimo, bagahigira kuzaryamana n'umukobwa runaka. Bene uwo musore iyo amaze kubigeraho, ntabwo yongera kukwikoza.

Bisaba umukobwa gushishoza no kumenya neza niba umusore umusabye kumusura mu nzu ye adakoreshwa n’ikigare cy’abasore, cyangwa akurikiye imibonano mpuzabitsina gusa nta yindi gahunda agufiteho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND