RFL
Kigali

Beyonce yishyuwe Miliyari 24 Frw mu kuririmba mu birori byo gufungura Hotel i Dubai

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:20/01/2023 11:52
0


Umuhanzikazi Beyonce ni we uzaririmba mu muhango wo gufungura ku mugaragaro hoteli ihenze cyane 'Atlantis The Royal' iri Dubai, ku kayabo ka miliyari 24 Frw.



Abatuye i Dubai barashimira icyamamare muri muzika ku Isi, Beyonce Knowless, nyuma yo kwemera kuzaririmba mu birori byo gufungura hoteli ikomeye kandi ihenze 'Atlantis The Royal', bizaba ku wa gatandatu tariki ya 21 Mutarama. 

Beyonce azaririmba mu birori byo gufungura kumugaragaro 'Atlantis The Royal'

Amakuru dukesha The Arabian Bussiness avuga ko uyu muhanzikazi yatumiwe mu gufungura ku mugaragararo 'Atlantis The Royal' iri i Palm Jumeirah, muri Dubai, ku kayabo ka miliyari 24 Frw.

Iki kizaba ari igitaramo cya mbere Beyoncé azaba akoze mu myaka itanu, mu muhango uzitabirwa n'abakomeye (VIPs) ku Isi n'ibyamamare birimo Jay-Z, Kendall Jenner, Olivia Culpo na Ashley Park. 

Ku ikubitiro byari biteganyijwe ko iyi nyubako izafungurwa mu Kwakira 2022, byimurirwa muri 2023. Iyi hoteri kandi yagaruye inyuma amatariki yo gutangira kubitsa imyanya, aho byari gutangira muri Werurwe bikaba byarazanywe muri Gashyangare.

Kendell Jenner na Jay-Z mu byamamare bizitabira ibirori byo gufungura Atlantis The Royal

Nubwo abazatarama bazabonwa gusa n'abatumirwa bakuru, hanze y'iyi nyubako hazaturitswa ibishashi ku buryo abantu bose bazakurikirana uyu muhango. 

Atlantis The Royal ni inyubako y'amagorofa 43, izaba irimo ibyumba 231 by'akataraboneka, ibyumba byo kuraramo 693 hamwe n'ibindi 102 byagenewe imiryango cyangwa abantu benshi. Ibi byumba byose kandi byitegeye inyanja y'Abarabu n'ikirwa cya Palm. 

Atlantis The Royal ni hoteri ihenze kandi ikomeye iri Jumeirah i Dubai

Nimara gufungurwa kandi izaba irimo resitora zikorwamo n'abatetsi b'ibyamamare ku isi, barimo Gastón Acurio, Costas Spiliadis, Ariana Bundy, Heston Blumenthal na José Andrés.

Iyi nyubako ifite pisine nyinshi zirimo 44 ziri imbere mu byumba, n'izindi pisine ebyiri nini zagenewe abasigaye bose. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND