RFL
Kigali

Yabakinnye nk'ukina agapira! Ibizungerezi Kanye West yazengurutsemo mbere yo gushaka umugore wa kabiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/01/2023 10:58
0


Injira mu rukundo rutangaje rwa Kanye West aho yakinnye inkumi z'ikimero nk'ukina umupira mbere y'uko ashaka umugore wa kabiri Bianca Censori.



Umuraperi akaba n'umuherwe Kanye West Ye uzwiho guhora udushya yaba ari mu ndirimbo ze, mu biganiro atanga, ndetse no mu myitwarire ye muri rusange. Gusa udushya twe dutangaje ntabwo tugarukira aho gusa kuko no mu buzima bw'urukundo naho ni uko bimeze.

Kuva uyu muraperi w'imyaka yatandukana na Kim Kardashian bari bamaranye imyaka 8 banafitanye abana 4, yahise atangira gukundana n'ibizungerezi bitandukanye gusa ntibimare kabiri. 

Ikinyamakuru Hollywood Reporter cyagereranije Kanye West n'umukinnyi wa ruhago aho afata abakobwa akabakina nk'umupira w'amaguru. Ibi bigashingira ku kuba yarahinduranije abakunzi mu gihe gito cyane kuburyo uyu munsi yabaga afite umukunzi, ejo akaba afite undi.

Ibi byashije mu munsi ishije ubwo byamenyekanaga ko Kanye West yakoze ubukwe mu ibanga n'umukobwa bahoze bakorana witwa Bianca Censori. 

Irebere ibizungerezikazi Ye yazengurutsemo mbere yuko ashaka umugore wa kabiri:

1. Irina Shayk

Kanye West ari kumwe n'umunyamideli Irina Shayk

Akanyamuneza kabaga ari kose Kanye agikundana na Irina Shayk

Nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian, Kanye West ntiyigeze ategereza ko gatanya iba ahubwo yahise atangira kujya mu rukundo. Uwa mbere yakundanye nawe ni umunyamideli Irana Shayk ukomoka mu Burusiya. Urukundo rw'aba bombi nyamara ntirwamaze kabiri kuko batandukanye bamaranye amezi abiri gusa.

2. Vinetria 

Kanye West agitandukana na Irina Shayk, yamaze ibyumweru bitatu gusa ahita atangira gukundana n'undi munyamideli witwa Vinetria w'imyaka 22. Aba bombi bagaragaye bari kumwe bwa mbere ubwo bitabiraga umukino wa Basket wabereye muri Minnepolis ndetse anakora ikiganiro cyaciye ibintu cya 'Drinks with Champs' bari kumwe.

Kanye West arikumwe na Vinetria bitabiriye umukino wa Basketball

Umubano wabo ariko ntabwo warambye kuko nyuma y'ukwezi kumwe gusa batangaje ko bakundana bahise batandukana. Bakimara gutandukana, byavuzwe ko Kanye West yaretse Vinetria kubera imyaka myinshi yamurushaga yatumye abantu bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga bamubaza uburyo akundana n'umukobwa abyaye amurusha imyaka 23.

3.Yasmine Lopez

Iby'urukundo rwa Kanye West wahinduraga inkumi nk'uhindura imyenda byakomereje ku wundi munyamideli witwa Yasmine Lopez batangiye gukundana mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2021. Aba bombi bagiye bagaragara bagirana ibihe byiza mu tubyiniro ndetse Yasmine Lopez yigeze no kwerekana impano y'imodoka yahawe na Kanye West ku isabukuru ye.

Umunyamideli Yasmine Lopez wakundanye na Kanye amezi abiri

Ubwo urukundo rwa Kanye na Yasmine rwasaga nkaho rutangiye gukura bahise batandukana mbere yuko umwaka wa 2021 urangira. Mu magambo Yasmine Lopez yanditse kuri Instagram ye ku munsi wa Noheli ya 2021 yavuze ko ntamukunzi afite kandi ko Kanye West batandukanye ku mpamvu atatangaje gusa avuga ko we n'uyu muraperi bazahora bafite urukundo hagati yabo nubwo batabashije gukomezanya.

4. Julia Fox

Kanye West na Julia Fox bakanyujijeho mu rukundo

Umukinnyi wa filime Julia Fox ari mu bakundanye na Kanye West bakavugwa cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga. Urukundo rwa Kanye na Julia rwatangiye muri Mutarama ya 2022. Kanye West ubwe ni we wabanje kumwerekana ku mbuga nkoranyambaga ashyiraho amafoto ye agahamya ko yabonye umukunzi mushya.


Julia na Kanye bitabiriye Paris Fashion Week bambaye ibisa

Aba bombi kandi ntabwo bahishiriye iby'urukundo rwabo na gato kuko byageze n'aho batangira kujya bambara imyenda isa. Mu birori bya Paris Fashion Week 2022 babyitabiriye nabwo bambaye imyenda isa bitangaza benshi. Umubano wabo wahabwaga amahirwe yo kuramba nyamara siko byagenze kuko muri Werurwe ya 2022 bahise batandukana.

5.Chaney Jones

Kanye West yakundanyeho na Chaney Jones w'imyaka 24

Amaze gutandukana na Julia Fox w'imyaka 31, Kanye West yahise atangira gukundana n'umunyamideli witwa Chaney Jones w'imyaka 24 y'amavuko. Bagaragaye bwa mbere mu birori Kanye West yari yateguye byo kumvisha abafana be album ye ''Donda 2' yendaga gusohora.

Bajyaga bivugwa ko Chaney Jones yenda gusa na Kim Kardashian ariyo mpamvu Kanye yamukunzee

Kanye West na Chaney Jones bakomeje kugaragaza urukundo rwabo mu kiruhuko bafatiye mu mujyi wa Miami aho bakunze gufotorwa batemberana uyu mujyi. Urukundo rwabo narwo ntirwarambye kuko batandukanye bamaranye amezi 2 gusa.

6.Monica Corgan

Kanye West na Monica Corgan nabo bakanyujijeho

Muri Kamena ya 2022 umuraperi Kanye West yahise atangira gukundana n'undi munyamideli witwa Monica Corgan hashize ibyumweru 2 gusa atandukanye na Chaney Jones. Iby'urukundo rwa Monica na Kanye byamenyekanye nyuma yaho uyu munyamideli yakunze gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga yafatiye mu nzu ya Kanye West.

Bajyaga banatemberana bakagerageza kwihisha abapaparazi

Umwe mu bamukurikira yamubajije niba ibivugwa ari ukuri ko akundana na Kanye West ndetse ko baba babana mu nzu ye iherereye mu gace ka Malibu i Los Angeles. Minica yasubije ko aribyo ari mu rukundo na Kanye West gusa ahakana ko batabana ahubwo ko aruko akunze kuba ariho ari yamusuye. Icyakora umubano wabo nawo wagiye nka nyomberi kuko muri Kanama ibyabo byari birangiye.

7. Juliana Nalu

Nyuma yo kuzenguruka abanyamideli 6 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanye West yahise ajya gushakira urukundo mu gihugu cya Brazil aho yatangiye gukundana n'umunyamideli waho witwa Juliana Nalu ndetse agahita amuzana mu mujyi wa Los Angeles.

Umunya-Brazilikazi Julia Nalu yari yarigaruriye umutima wa Kanye West

Kanye West na Juliana Nalu batangiye gukundana mu kwezi kwa cumi na kumwe batandukana mu mpera z'umwaka wa 2022 aho uyu munyamideli yatangaje ko yabenze Kanye kuko yamubwiye ko impamvu yamuterese yari agamije gutera ishyari Kim Kardashian batandukanye.

Batandukanye batamaranye kabiri

Aba nibo bakobwa 7 Kanye West yazengurutsemo abashakamo urukundo akarubura bikarangira arubonye muri Bianca Censori wahoze ari umukozi we muri kompanyi ya Yeezy. PageSix iherutse gutangaza ko Kanye na Bianca bakundanye igihe gito bahagita barushinga dore ko mu kwezi kwa cumi na kabiri kwa 2022 Kanye yarakirukumwe na Juliana Nalu.

Kugeza ubu Kanye West ntacyo aravuga kuri Bianca Censori babanye igitaraganya gusa umuryango w'uyu mukobwa watangaje ko bishimiye umukwe wabo Kanye West ndetse ko ari amahitamo yabo kuba baragize ubukwe bwabo ibanga. Ibi ni ibitangaje mu byaranze urukundo rwa Kanye West kuva yatandukana na Kim Kardashian.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND