RFL
Kigali

Stephen A. Smith yasabye imbabazi Rihanna nyuma y'igitekerezo yamutanzeho cyerekeye Super Bowl

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:20/01/2023 9:09
0


Umusesenguzi Stephen A. Smith yasabye imbabazi Rihanna, nyuma yo kotswa igitutu n'abafana, kubera igitekerezo yatanze kuri uyu muhanzi uzaririmba mu mikino ya Super Bowl.



Ku wa Gatatu, ubwo yari mu kiganiro n'umunyamakuru, Sherri Shepherd, umusesenguzi wa ESPN, Stephen A. Smith yagize icyo avuga ku byerekeranye na Rihanna uzaririmba hagati mu mikino ya Super Bowl.

Stephen A. Smith yasabye imbabazi Rihanna nyuma y'igitekerezo cye ku miririmbire y'uyu muhanzi muri Super Bowl

Smith, mu magambo ye yabanje kuvuga ko Rihanna ari "Indashyikirwa" anamushimira kuba asigaye ari umubyeyi, nyuma yongeraho ati "Hariho ikintu kimwe atari cyo, ntabwo ari Beyoncé."

Ubwo abafana b'uyu muhanzi batakiraga neza igitekerezo cya Smith, yongeyeho ati "Impamvu imwe nazanyemo Beyoncé, ni uko Beyoncé aherutse kuririmba muri Super Bowl."

Ibi ntibyanyuze abafana ba Rihanna bazwi kw'izina ry'aba 'Navy' aho bakomeje kwibasira Smith ku mbuga nkoranyambaga, bamwotsa igitutu ngo asabe imbabazi umuhanzi wabo. 

Smith yahise yerekeza ku mbuga nkoranyambaga asaba imbabazi uyu muhanzi muri videwo y'iminota itatu, maze yandika kuri Twitter ati " Nsabye imbabazi Rihanna ku magambo yanjye, ngomba kurushaho kuyitondera.”

Muri videwo Smith yagize ati "Ndashaka ko Rihanna abimenya, uri icyamamare, ushimisha abafana, uri indashyikirwa, ntabwo uri uwo gukinishwa kandi uri umuntu ukwiye kuririmba hagati mu mikino ya Super Bowl."

Bivugwa ko Jay Z ariwe wafashije Rihanna gutoranywa nk'umuhanzi uzaririmba mu mikino ya Super Bowl

Smith yatangaje ko ari umufana wa Beyoncé kandi atekereza ko imiririmbire ye muri Super Bowl muri 2013 ndetse no muri 2016 ubwo yari kumwe na Bruno Mars na Coldplay yari indashyikirwa muzo yigeze abona. 

Yongeraho ati "Icyo mvuga nuko buri wese agomba kuyireberaho."

Amakuru dukesha HipHop Dx avuga ko Rihanna yafashijwe na Jay Z gutoranywa nk'umuhanzi uzaseruka mu mikino ya Super Bowl izabera i Glendale muri Arizona ku ya 12 Gashyantare.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND