RFL
Kigali

As Kigali yasinyishije umusimbura wa Haruna, Etincelles FC iriyongeza

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/01/2023 17:49
0


As Kigali yasinyishije Aboubakar Djibrine wari umukinnyi wa Mukura, Etincelles FC isinyisha umunya-Ghana Muniru wahoze muri Bugesera FC.



Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo imikino yo kwishyura itangire muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, amakipe akomeje kwiyubaka mu buryo bukomeye ashaka kwitwara neza.

Aboubakar Djibrine yahawe nimero 8 

Aboubakar Djibrine Akuki warimo gukina umwaka wa kabiri muri Mukura, yamaze gusinya amasezerano y'imyaka 2 muri As Kigali iyoboye urutonde rwa shampiyona. Uyu musore wagize ibihe byiza mu mwaka we wa mbere ageze mu Rwanda, yari amaze iminsi avugwa mu itangazamakuru mu makipe arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports ndetse na As Kigali imaze kumubatiza.

Akuki kuva yagera mu Rwanda mu 2021 abenshi bemeza ko ari umwe mu bakinnyi bakina neza mu kibuga hagati 

As Kigali nyuma yo kugurisha Haruna Niyonzima mu gihugu cya Libya, yasanze Aboubakar Djibrine ukomoka muri Nigeria ariwe waba umusimbura mwiza ndetse akaba yanayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona. Aboubakar nawe wari warashatse kuva muri Mukura kuva ku munsi wa 10 wa shampiyona yari asigaje amezi 6 ku masezerano ye, bivuze ko iyo Mukura itamugurisha yari kuzagendera ubuntu shampiyona irangiye.

Ubwo As Kigali yasuraga Mukura i Huye, Akuki ari mu bakinnyi bayigoye cyane none birangiye bamuzanye gutura ku rya nyuma. 

Iburengerazuba bw'u Rwanda naho ntabwo isoko riri kubagwa nabi, by’umwihariko mu ikipe ya Etincelles FC. Etincelles FC nayo yamaze gusinyisha rutahizamu Muniru Abdul Rahiman ukomoka muri Ghana. Uyu musore wagiriye ibihe byiza muri Mukura, yari amaze amezi 6 nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Bugesera FC basheshe amasezerano.

Akuki yasinye amasezerano y'imyaka 2 

Etincelles FC yahaye amasezerano y'amezi 6 Muniru, akazasozanya nayo uyu mwaka w'imikino. Muniru asanze Moro Sumaila nawe ukomoka muri Ghana ufite ibitego byinshi muri iyi kipe, akaba yarashatswe n'amakipe menshi yo muri Kigali gusa kugera magingo aya ntabwo arakora impinduka.

Muniru ubu ni umukinnyi wa Etincelles FC mu mezi 6 ari imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND