RFL
Kigali

Haruna Niyonzima yakiranywe urugwiro muri Al Ta'awon - AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:19/01/2023 13:18
0


Kapiteni w'ikipe y'igihugu y' u Rwanda 'Amavubi' Haruna Niyonzima yakiranywe urugwiro n'ibyishimo mu ikipe ye nshya Al Ta'awon ikina Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Libya.



Haruna bahimba amazina nka Fundi wa Soka, Iniesta, Baba Mzazi n'andi menshi kubera ubuhanga no guhozaho amaranye imyaka irenga 15 aconga ruhago, yerekeje muri Shampiyona ya Libya, nyuma y'ukwezi gushize asinyiye Al Ta'awon.

Abayobozi n'abatoza ba Al Ta'awon bakozwe ku mutima n'ubuhanga bwa Fadhil Niyonzima ubwo yigaragazaga mu mikino ya CAF Confederation Cup yahuje AS Kigali yakiniraga na Al Naasr yari ihagarariye Libya mu majonjora, baramushima ndetse nyuma baramusinyisha.

Fundi wa Soka aranezerewe muri Al Ta'awon

Haruna ufatwa nk'umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize mu mateka, yagaragaje amafoto ku rubuga rwa Instagram amwenyura, ubwo yari yakiranywe urugwiro n'abayobozi ba Al Ta'awon yamaze gusinyira amasezerano y'umwaka umwe.

'Fundi wa Soka' w'imyaka 32 y'amavuko si ubwa mbere agiye gukina hanze y' u Rwanda kuko hagati ya 2011 na 2020 yakiniye Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania, aho yanakunzwe bikomeye agahabwa utubyiniriro dusingiza ubuhanga bwe.

Akamwenyu karagaragaza ibyishimo kuri Haruna n'abo yasanze muri Al Ta'awon

Haruna yakiranywe urugwiro muri Libya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND