RFL
Kigali

Abatoza 5 bagiye gutangira imikino yo kwishyura bahagaze mu itanura

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/01/2023 12:15
0


Imikino yo kwishyura ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, igiye kugarukana ubukana bukomeye ndetse byitezweho n'abandi batoza bashobora kuhaburira akazi.



Kuri uyu wa 5 shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda irasubukurwa hakinwa umunsi wa 16 ari na wo munsi wa mbere mu mikino yo kwishyura.

Ni imikino ishobora kuzasiga imvune ku bayobozi, abatoza ndetse n'abakinnyi. Amakipe menshi yo mu mujyi wa Kigali, agiye gukinira iyi mikino ku bibuga bya kure nyuma yaho sitade ya Kigali itangiye gusanwa.

Iyi shampiyona kuva yatangira, abatoza bamwe bamaze kwirukanwa, abandi barijyana, ndetse hitezwe ko dushobora no kubona abandi batoza bahambirizwa kubera umusaruro muke.

Abatoza 5 bashobora kubura akazi mu mikino yo kwishyura

5. Okoko Godfrey

Mu 2011-12 yari umutoza ukomeye wa Mukura ndetse aza kuyigarukamo mu 2014, bivuze ko ari umutoza umenyereye shampiyona y'u Rwanda niba itaramusize. 

Okoko aherutse guhabwa Rutsiro FC nk'umutoza mukuru ugomba kuyibera umucunguzi, ariko intangiriro ze ntabwo zagenze neza n'ubwo umukino usoza imikino ibanza ya shampiyona yaje gutsinda Bugesera FC i Gisenyi.

Nubwo yasanze ikipe ifite abakinnyi basa n'abazuye, yongeyemo Bukuru Christophe na Eric ukomoka mu Burundi, yiteze ko bagomba kumufasha. Rutsiro FC ifite amanota 13 ikaba iri ku mwanya wa 13, gusa igisa n'aho cyayirengera ni ikipe ifite amanota yenda kungana hanze (6) no mu rugo (7).

4. Espoir FC 

Ku mwanya wa 4 impamvu twahashyize Espoir FC ni uko iyi kipe mu buryo bw'amategeko itarabona umutoza mukuru kuko uwo bari bafite mu mukino ibanza Bisengimana Justin, yahagaritswe bitagira igaruriro. 

Kuri ubu Espoir FC ifite umutoza urimo kwiburabuza i Rusizi bita Niyonkuru Gustave ukomoka mu Burundi byitezwe ko mu gihe Bisengimana Justin yasozanya na Espoir FC Gustave yahita asinya mu buryo bweruye.

Yaba Gustave yaba undi mutoza, uzahabwa Espoir FC agomba kuza abizi ko afite akazi gakomeye nko gucisha inzara ishoka, ndetse akarwana n'intambara yo gukura ku manota 7 Espoir FC iryamyeho. 

Igisa n'igaruro, ni uko iyi kipe iri mu makipe yakoze igisa n'isuku mu bakinnyi aho yatandukanye n'abakinnyi bagera kuri bane barimo Bigirimana Issa, Ndabarasa Tresor, n'abandi. Iyi kipe kandi yongeyemo abakinnyi bashya barimo Isaaka Sherif yussuf, Joseph Janjali na Dusenge Bertin ushobora gusinya isaha ku isaha.

3. Ben Moussa

Umwe mu batoza bahawe APR FC mu buryo butunguranye, nyuma yaho uwari umutoza mukuru Adil Mohammed atandukaniye n'iyi kipe. 

Ben Moussa kuva yahabwa iyi kipe, asa n'aho atariyakira ngo yerekane ubushobozi bwe kuko imikino myinshi akina iba yiganjemo ubwoba no kwinyuramo mu guhitamo abakinnyi biganisha ku musaruro ikipe y'ingabo z'igihugu zidakunda.

Ben Moussa kuva yafata APR FC amaze gukina imikino 13 harimo 11 ya shampiyona, aho ku manota 39 yakoreyeho afite amanota 19 gusa. Uyu mutoza ni we washyizeho agahigo katari keza nyuma yo kunganya imikino 7 mu mikino 11 yakinnye, ibintu APR FC itari imenyereye.

Mu gihe amakipe yakinaga imikino ya gicuti, APR FC nayo ntabwo yacikanwe, aho yakinnye na Marine FC na Bugesera FC ariko iyo mikino yose iza kuyitsindwa, hakomeza kwibazwa niba umwaka APR FC yinjiyemo atari amatariki yahindutse gusa. 

2. Ruremesha Emmanuel

Niwe mutoza umaze gutoza muri shampiyona y'u Rwanda igihe kinini mu bari mu kazi kuri ubu, kuko kuva 2004 Ruremesha Emmanuel yatozaga icyiciro cya mbere. Uyu mutoza wafashe Rwamagana City ubwo yari izamutse mu cyiciro cya mbere, ubu aryamye ku mwanya wa 14 n'amanota 10 mu mikino 15 amaze gukina.

Uwari umutoza wungirije, Ruremesha Lomami aherutse guhagarikwa mu kazi twavuga ko ari umuhini wariwe hoteterwa isuka. Aho bitereye ubwoba, ni uko Rwamagana City ariyo kipe mu makipe 16 y'icyiciro cya mbere amaze kwakira imikino myinshi igera ku 10 ndetse n'amanota 10 ifite ikaba ariho yayakuye. 

Rwamagana City ntirabasha kubona inota na rimwe hanze y'ikibuga cyayo, ibintu biteye ubwoba kuko isigaje kwakira imikino 6 gusa. Mu mikino 3 Rwamagana City ifite imbere, izasura Espoir FC yakire As Kigali, nyuma isure Marine FC, imikino twavuga ko ishobora kuzasoreza intumwa n'abahanuzi.

1.Haringingo Francis

Umutoza wa Rayon Sports uri kuyitoza mu mwaka we wa mbere, Haringingo ni we mutoza ugiye gutangira imikino yo kwishyura ateruye inkono ishyushye akoresheje ibiganza nyuma yo gusoza imikino ibanza nabwo nta nkuru.

Haringingo Francis ntabwo avuga rumwe n'abafana bakomeje gushyira igitutu ku buyobozi nabwo buhita bucyambutsa kigana ku mutoza. Aho bitereye ubwoba rero ni uko mu gihe Haringingo yanatsindwa umukino wa Musanze FC yahita yirukanwa nta gutinda.

Ubwo imikino isoza igice kibanza cya shampiyona yaganaga ku musozo, Rayon Sports yatsinzwe imikino 3 yikurikiranya, byatumye iva ku mwanya wa mbere ubu ikaba iri ku mwanya wa 5 n'amanota 28, mu gihe byakomeza uku Haringingo yazakumburwa muri Rayon Sports.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND