Mu Turere 30 tugize igihugu cy’u Rwanda, hagiye gushyirwamo amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro y’icyitegererezo nk’uko byagaragajwe mu nama nyunguranabitekerezo yo gushyiraho aya mashuri uko ari 30.
Binyuze mu nkunga ya ‘Korean Exim Bank’ ihabwa leta y'u Rwanda, Minisiteri y'uburezi
ifatanyije n'urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro
(RTB) bari gukorana umushinga na ‘Centre for Global Creation and Collaboration’
ya kaminuza ya Sangmyung yo muri Koreya y'Amajyepfo ugamije gushyira byibura
ishuri 1 muri buri Karere rizigirwamo n’abanyeshuri biga amasomo y’imyuga n’ubumenyi
ngiro.
Ikigamijwe muri uyu
mushinga ni ugishyiraho ibigo by’amashuri bigeri kuri 30 by'icyitegererezo mu turere twose, nkuko
Dipl.-Ing, Paul Umukunzi, Umuyobozi mukuru w'urwego rw’igihugu rushinzwe
amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (RTB) abivuga.
Ati: "Turi mu rugendo rwo kunoza ireme ry'uburezi mu mashuri ya tenike imyuga n'ubumenyingiro aho twifuza ko ibyo twigisha muri ayo mashuri bihura n'icyerekezo cy'igihugu bikanahura n'amahirwe ari mu gihugu cyacu cyane cyane amahirwe ashingiye ku byo ubukungu bwa buri karere bwubakiyeho.
Niyo mpamvu twatekereje ko twakora ishuri
ry'icyikitegererezo rijya muri buri karere rigashingira ku byo akarere kifuza
kugeraho mu iterambere ryako rikanahura kandi n'imishinga minini iri mu gihugu
cyacu rikanahura n'ubumenyi bukenewe n'abikorera muri buri karere kacu”.
Yakomeje agira ati: ”Izo porogaramu nazo tukazihuza naho tekinoloji igeze itera imbere ku
ruhando mpuzamahanga, amashuri 30 afite uko ateye imbere mu bijyanye na
tekinoloji afite abarimu b'inzobere afite ibikenewe byose kugira ngo abashe
gusubiza koko ibibazo by'ubumenyi bikenewe hano ku isoko ry'umurimo ryo mu
Rwanda ndetse no mu karere duherereyemo".
Parfait Busabizwa, Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w'Intara y’Amajyepfo aragaruka ku ngero z’inzego aya mashuri
azafasha mu ntara ahagarariye. Yagize ati "Hari uturere dukeneye
amashuri y'ubuhinzi kubera umwihariko w'utwo turere iyo urebye nka Nyaruguru
kubera ubuhinzi bw'icyayi n'ibindi, hari nk'Akarere ka Kamonyi aho bafite
ibirombe byinshi by'amabuye y'agaciro icyo gihe ishuri ryakigisha ibyo
by'ubucukuzi byafasha, ibyo ni ibintu bizadufasha mu gukemura ibibazo byihariye
by'utwo turere".
Umutoni Jeanne ni Umuyobozi w’Akarere
wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rwamagana agaruka ku byo aya
mashuri azacyemura.Yagize ati "Ishuri ry'icyitegererezo cyane cyane imbogamizi iri shuri ryakuraho ni
urugendo kuko mu gihe ishuri ryabaye icyitegererezo amacumbi azaba yiyongereye
ibikoresho bizaza tubone n'abarimu".
Amashuri 30
y’imyuga n’ubumenyingiro y’icyitegererezo muri buri karere (TVET Center Of Excellence)
azajya yakira abanyeshuri barangije umwaka wa 3 w’amashuri y’isumbuye, inyigo
ya mbere igaragaza ko azatwara miliyari 150 z’amafaranga y’u Rwanda,
biteganijwe ko abahanga baturutse muri Koreya y’Amajyepfo bazagaragaza igiciro
cya nyuma aya mashuri azatwara.
Inkomoko: Isango Star
TANGA IGITECYEREZO