RFL
Kigali

Korali Tumaini yashyize hanze indirimbo "Niyo yabivuze" ihumuriza abantu y'uko ibyo babwiwe n'Imana bizasohora-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/01/2023 12:53
0


Korali Tumaini ikorera umurimo w'Imana mu karere ka Rubavu/Gisenyi Paroisse Mbugangari, Umudugudu Bethel, yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho bise "Niyo yabivuze".



"Yesu Kristo Ashimwe. Korali Tumaini twifuje kubasangiza indirimbo nshya yitwa "Niyo Yabivuze". Tubifurije guhemburwa n'ubutumwa bwiza buri muri iyo ndirimbo" - Ni amagambo yatangajwe na Tumaini choir ubwo yashyiraga indrimbo yabo nshya kuri shene yabo ya Youtube yitwa "TUMAINI CHOIR - ADEPR GISENYI".

Niyitegeka Robert, Umunyamabanga wa Tumaini Choir, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo yabo nshya "Niyo Yabivuze" irimo ubutumwa bwo "guhumuriza abantu y'uko ibyo bwabwiwe n'Imana bizasohora kuko Imana irinda ijambo ryayo ndetse ikarinda n'uwo iribwiye kugeza risohoye!". 

Yungamo ko isezerano ry'Imana ritajya rihera, ati "Ndetse kandi n'aho byasa n'aho bitinze ibihe bigaha ibindi, isezerano Imana yaguhaye ntabwo rizahera".

Tumaini Choir, yatangiye umurimo w'ivugabutumwa ari ishuri ry'abana ryo ku cyumweru (école de dimanche) riyoborwa na Madamu Uwineza Jacqueline afatanije na Madamu Uzamukunda Sarah.

Mu 1997 yahindutse Korali y'urubyiruko ikorera ku mudugudu wa Bethel aho yiswe izina TUMAINI yahawe na Pasteur Hamuri Daniel afatanije na mwarimu Nkwaya Déo bayoboraga umudugudu wa Bethel muri icyo gihe.

Mu 1998 ni bwo Tumaïni choir yacukijwe ifite abaririmbyi 35, yitorera komite yayo ya mbere yari iyobowe na Bwana Nshimiyimana Claude. Ubungubu igizwe n'abaririmbyi 80. 

Barangamiye gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza bukagera kure no hirya y'amahanga ndetse "dufite Album y'indirimbo z'amashusho nazo zirasohoka vuba cyane"

Bakora umurimo w'ivugabutumwa mu buryo bw'imirirmbire, bakaba bari gusohora indirimbo kuri album yabo ya mbere y'amashusho. Iyi ndirimbo nshya basohoye yitwa "Niyo Yabivuze", ibaye iya 2 kuri iyo album y'amashusho.

Aba baririmbyi bavuga ko bafite ibikorwa bitandukanye birimo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Batangaje kandi ko bagikomeje gusohora izindi ndirimbo zo kuri album yabo ya kabiri, bakaba bafite n'ibikorwa by'ivugabutumwa "turimo gutegura nk'ibitaramo ndetse n'ibindi".


Tumaini choir ihishiye abakunzi bayo imishinga myinshi irimo n'igitaramo

REBA INDIRIMBO NSHYA "NIYO YABIVUZE" YA TUMAINI CHOIR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND