RFL
Kigali

Florida: Umwe yishwe abandi barindwi barasirwa ahizihirizwaga umunsi wa Martin Luther King

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:18/01/2023 11:54
0


Umuntu umwe yishwe abandi barindwi baraswirwa mu birori byari byuzuye abarenga 1,000 bizihiza umunsi wa Martin Luther King Jr, i Forte Pierce muri Florida.



Nk'uko CNN yabitangaje, abarashwe umunani ni abantu bakuru ndetse bahise bihutanwa ku bitaro ngo bitabweho n'abangaga, nk'uko byatangajwe umuyobozi mukuru w'ibiro bya Polisi mu ntara ya St Lucie, Brian Hester.

Ni iraswa ryabereye ahizihirizwaga umunsi wa Martin Luther King 

Umuntu umwe waguye muri iki gitero yapfuye mu gitondo cyo ku wa kabiri, nk'uko byatangajwe na Sheriff Ken Mascara, wagize ati "Ni umugore w'imyaka 30 ukomoka i Fort Pierce, wari witabiriye ibirori hamwe n'umukobwa we w'imyaka itandatu."

Hester yavuze ko bane bakomeretse ubwo bageragezaga kwiruka bahunga ahaberaga ibirori, barimo umwana muto, yagize ati "Igihe amasasu yavugaga, abantu birukanyiye mu mpande zose. 

Yakomeje asobanura ko abantu bihishe inyuma y'imodoka n'inyuma y'ikindi kintu icyaricyo cyose ushobora kwihishaho, ndetse ko bitari byoroshye kumenya uwarashwe n'uri kwihisha muri ako kanya. 

Iri raswa ryabaye ahagana mu ma saa kumi n'imwe n'iminota 20, muri Ilous Ellis Park, aharimo habera imyiyerekano, imbyino hari n'aba DJ, mu birori byitabiriwe n'abarenga 1,000 bari baje kwizihiza umunsi wa Martin Luther King Jr. 

Muri videwo yafashwe n'umutangabuhamya, abitabiriye bagaragara babyina ku ma modoka yabo bishimira umuziki, mu gihe ibisa n'amasasu byatangiye kumvikana muri izo ndirimbo, aribwo abantu batangiye kwiruka bihisha.  

Hester yavuze ko abapolisi babiri bari bahagaze muri parike birutse berekeza ahaberaga iraswa kugirango batange ubufasha ku bakomeretse. Yongeyeho ko bamwe mu bari bitabiriye bafashije gutanga ubufasha bageza abakomeretse kwa muganga. 

Ubwo aya makuru yatangazwaga bari batamenya ukekwaho kurasa, ariko iperereza ryari rigikomeje. Ndetse ko kuwa kabiri ubwo umwe yaramaze gupfa byahise bihinduka ikirego cy'ubwicanyi.  

Abashinzwe iperereza bemeje ko kurasa byaturutse ku "Kutumvikana hagati y'ibice bibiri" ndetse Hester yagize ati "Abantu benshi bakomerekejwe ntago bari muri uko kutumvikana." 

Yakomeje agira ati "Birababaje kubona mu gihe cyo kwizihiza umunsi w'umuntu warwaniye amahoro n'uburinganire, ariho habera kutumvikana bivamo gukoresha imbunda n'urugomo."








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND