RFL
Kigali

Ibyamamare byinshi byasanganywe Covid-19 nyuma yo kwitabira Golden Globes Awards

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:18/01/2023 12:07
0


Ibyamamare byinshi byafashwe n'icyorezo cya Covid-19 nyuma yo kwitabira ibihembo bya Golden Globes.



Ibyamamare birimo Collin Farrell, Brendan Gleeson, Jamie Lee Curtis na Michelle Pfeiffer, batangaje ko banduye icyorezo cya Covid-19 mu minsi yakurikiye ibihembo bya Golden Globes.

Ibyamamare byinshi byanduriye Covid-19 mu bihembo bya Golden Globes

Mu bihembo bya Critics Choice Awards byagombaga kuba ku cyumweru, hasabwe ibizamini bya Covid-19, kugirango umuntu yemererwe kwinjira, ndetse bigaragara ko umubare w'abatari buze kwinjira wakomezaga kwiyongera. 

Mu gukomeza gusabwa ko baguma hanze, bamwe mu byamamare banditse ku mbuga nkoranyambaga bisobanura. Pfeiffer yanditse kuri Instagram ati "Mbabajwe cyane no gusiba ibihembo bya Critics Choice uyu munsi. Yego, Covid."

Byari biteganijwe ko Pfeiffer aza gutanga igihembo cya Lifetime Achievement ku mukinnyi Jeff Bridges, biza kurangira asimbujwe John Goodman.

Curtis nawe uri mubasanganywe Covid-19, yanditse ku rubuga ati "Ikibabaje ni uko uyu muyobozi wa cheerleade ataza kwitabira mu birori byose byo mu mpera z'icyumweru yishimana n'inshuti ze na bagenzi be."

Mugihe Curtis atitabiriye kubera uburwayi, abakinnyi bagenzi be muri 'Everything Everywhere All at once' batahanye ibihembo bitanu birimo nicyi ifoto nziza (Best picture). 

Nk’uko ikinyamakuru The Hollywood Reporter kibitangaza, ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nko kwipimisha, gukingirwa no kwambara agapfukamunwa zagaragaje kutitabwaho mu birori byo gutanga ibihembo byinshi byabaye muri iki gihembwe. 

Byinshi muri ibi birori wasangaga bidasaba ibizamini cyangwa ngo bakurikize izindi ngamba, mu gihe nka Golden Globes na Critics Choice Awards, basabye ibi bizamini, n'icyemezo cy'uko umuntu yafashe inkingo zose. 

Ibihembo bya Critics choice biri mu byubahirije ingamba zo kwirinda Covid-19

Dr. John Brownstein, inzobere mu byorezo akaba n'umuyobozi mukuru ushinzwe udushya mu bitaro by’abana bya Boston, yabwiye ABC ko, iri kwirakwizwa ry'icyorezo ryabereye mu Golden Globes n'ahandi nkaho ridatunguranye. 

Yagize ati "Ibi ntibitunguranye. Muteraniye ahantu mu nzu mu gihe virusi nyinshi iri gukwirakwira, yaba inkorora cyangwa ibicurane, utambaye agapfukamunwa... uraza kwandura virusi byoroshye." 

Nk’uko ikigo gishinzwe kurwanya indwara kibitangaza, ubwoba bwa Covid-19 mu bantu bugenda bugabanuka, ndetse bikagendana no kugabanuka kwingamba zo kuyirinda. 

Imibare yerekana ko abantu barenga 400.000 banduye iki cyorezo buri munsi mu byumweru bitandatu bishize, imibare itagaragara kuva mu mpera za Nzeri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND