RFL
Kigali

Gerard Gohou witezweho gukura Amavubi aho Umwami yakuye Busyete, yasezerewe na Aktobe

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:17/01/2023 17:08
0


Rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou uherutse guhabwa ubwenegihugu ngo azabashe gukinira Amavubi y' u Rwanda yasezerewe n'ikipe ya Aktobe FC yakiniraga, mu gihe ikipe y' u Rwanda yitegura gucakirana na Benin muri Werurwe 2023.



Mu masaha y'igicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Mutarama, nibwo Aktobe FC yashyize hanze itangazo rivuga ko yasezereye abakinnyi batatu basoje amasezerano, aribo; Umunya-Kazakhstan, Teriran Erlanov, Rogerio Alves wo muri Brazil ndetse na Gerard Gohou.

Gohou umaze kugaragara mu mikino itatu ya gicuti Amavubi aheruka gukina, ni umwe muri ba rutahizamu bacye bakuwe ku mugabane w' u Burayi mu mwaka ushize, bahamagariwe gukura Amavubi aho umwami yakuye Busyete, bakayashakishiriza ibitego bimaze igihe byararumbye.

Gohou asabwa gukora iyo bwabaga akazanzamura Amavubi

Uyu mugabo w'imyaka 34 y'Amavuko yanatangiye neza yigaragariza abanyarwanda ubwo yatsindaga igitego mu mukino wa gicuti wahuje Amavubi n'ikipe ya Sudan, ariko abanya-Kazakhstan bo ntabwo bagikeneye kumukinisha muri Aktobe.

Bi Gohou wavukiye muri Cote d'Ivoire ariko ntagire amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu nkuru, yanyuze mu makipe atandukanye yo ku mugabane w' u Burayi, Africa na Asia kuva muri 2007 ubwo yatangiraga gukina umupira by'umwuga.

Mu ntangiriro za 2022 nibwo uyu rutahizamu w'ibigango yavuye muri Kasimpasa yo muri Turkey, asinya amasezerano y'umwaka umwe muri Aktobe FC yo muri Kazakhstan, aho yakinnye imikino 24 atsinda ibitego 8 anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego.

Gohou mu mibare y'umwaka 

Gerard Bi Goua agiye kuba ashakisha indi kipe mu gihe Amavubi y' u Rwanda nayo ateganya kumwitabaza mu mikino isigaye yo gushaka itike y'igikombe cy'Africa cya 2023, uhereye kuyizahuza u Rwanda na Benin ku ya 20 na 28 Werurwe.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND