RFL
Kigali

Umwami wa nyuma w'u Bugereki Constantine II yashyinguwe mu muhango wagizwe ibanga

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:17/01/2023 11:46
0


Umwami wa nyuma w'u Bugereki, Constantine wa II, uherutse kwitaba Imana ku myaka 82, yashyiguwe mu muhango utigeze utangazwa.



Ku wa mbere, abarimo Princess Anne n'abandi baturutse i Bwami bateraniye mu Bugereki aho bari bagiye mu muhango wo guherekeza umwami Constantine wa II, wapfuye ku ya 10 Mutarama 2023, nyuma yo kugira ibibazo by'umutima no kutabasha kugenda.

Umuhango wo gushyingura umwami Constantine witabiriwe n'abo mu miryango ya Cyami itandukanye

Nyuma y'urupfu rwa Constantine, Guverinoma y'ubugereki yanenzwe icyemezo cyafashwe cyo kumushyingura mw'ibanga, kandi afatwa nk'umuntu ukomeye mu mateka y'iki gihugu, aho yategetse kuva mu 1964 kugeza mu 1973, ndetse akaba ari nawe mwami wa nyuma, mbere y'uko ubwami bukurwaho muri za 70.

Mu muhango wo kumuherekeza wabereye muri Katedrali ya Metropolitan, umuhungu mukuru wa Constantine, Pavlos, yavuze ko se yimye ingoma mu gihe kitoroshye, yagize ati "Iri ntabwo ari iherezo, Papa. Uzabaho iteka mu bitekerezo no mu mitima yacu."

Ubwongereza bwari buhagarariwe n'umwamikazi Anne wazanye n'umugabo we

Mu bitabiriye uyu muhango harimo umwamikazi wa Danmark, Margrethe II, akaba ari mushiki w'umugore wa Constantine, Anne-Marie, babyaranye abana batanu.

Ndetse hitabiriye mushiki wa Constantine, Sophia, akaba ari umugore w'uwahoze ari Umwami wa Espagne, Juan Carlos, babyaranye umwami uri ku ngoma, Felipe wa VI. Nawe witabiriye ari kumwe n’umugore we, Umwamikazi Letizia.

Abandi bahabonetse harimo umwami wa Sweden, Carl XVI Gustaf n'umugore we Umwamikazi Sylvia ndetse n'igikomangoma cya Monaco, Albert. 

Ubwami bw'ubwongereza bwari buhagarariwe n'Umwamikazi Anne, nyuma y'uko musaza we Umwami Charles III, atabonetse kuko yagombaga guhura na perezida wa Cyprus, kuri uyu wa mbere. 

Umwami Constantine yari afitanye isano rya bugufi n'umuryango w'ubwami bw'ubwongereza, ndetse yari sebukwe w'igikomangoma cya Wales na Gabriella Windsor, umukobwa w'igikomangoma n'umuganwakazi Michael wa Kent.

Uyu muhango wo gushyingura wayobowe na Arkiyepiskopi Ieronymos, umuyobozi w'itorero rya orotodogisi mu Bugereki. 

Isanduku ya Constantine, yari ifunikishije ibendera ry'Ubugereki, yajyanywe i Tatoi, ahahoze ari mu mutungo wa cyami mu Majyaruguru ya Athens, akaba ari ho yashyinguwe. 

Nk’uko televiziyo ya ERT ibitangaza, uyu muhango witabiriye n'abantu 2000 bari baje kumwunamira no kumuha icyubahiro bwa nyuma. Bamwe bagaragaye bafite amabendera y'igihe cy'ubutegetsi bwa cyami, hamwe n'indabyo n'amashusho ye n'umugore we.Isanduku ya Constantine yari ifunikishijwe ibendera ry'igihugu

Constantine yamaze imyaka itatu ku ngoma mbere y'uko igitugu cy'ingabo kigarurira Ubugereki mu 1967. Yagerageje kwifashisha igisirikare kugira ngo ahirike ubu butegetsi, ariko birananirana ari bwo yahise ahungira i Roma hamwe n’umuryango we, nyuma aza kwimukira i Londres.

Umwami Constantine yaje kwegura ku ngoma ya cyami mu 1973, Abagereki batora ko batazasubizaho ubwami mu myaka izakurikiraho. 

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’intebe Kyriakos Mitsotakis yari yatangaje ko uyu muhango utazatangazwa kubera ko Constantine ari umuyobozi w’ "Ubwami bw’Ubugereki butakiriho".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND