RFL
Kigali

Ni ibyishimo mu muryango wa Bianca nyuma yo kwakira Kanye West

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:17/01/2023 10:22
0


Abavandimwe ba Bianca Censori bagaragarije ibyishimo Kanye West bavuga ko bamwakirana yombi mu muryango wabo.



Mu kiganiro na Herard Sun, umunyamideli Angela Censori akaba n'umuvandimwe wa Bianca Censori, yatangaje ko bishimiye kwakira Kanye West mu muryango.

Yagize ati "Ni inkuru ishimishije cyane kuri mukuru wanjye, ndetse n'umuryango wose, ariko twahisemo kuba tubigumanye muri iki gihe".

Undi muvandimwe wa Bianca, Alyssia Censori, na we yabwiye ikinyamakuru cyo muri Australia ko “Yishimiye cyane ku bw'aba bombi.”

Kanye West yishimiwe mu muryango wa Bianca Censori

Nkuko Daily Mail ibitangaza ubukwe bwa Kanye na Bianca bwabereye I Beverly Hills, muri California. 

Nubwo nta foto cyangwa icyemezo cy'o gushyingirwa imbere y'amategeko cyagaragaye, gusa aba bombi bafotowe kuri hoteri ya Waldorf Astoria Beverly Hills bambaye impeta zibihamya.

Kanye West na  Bianca bari baziranye mbere y'uko ajya gukora muri Yezzy muri 2020

Nk'uko Pinkvilla ibisobanura Kanye West na Bianca Censori bari baziranye mbere ho imyaka mike y'uko uyu mugore atangira gukorera Yeezy mu 2020. Ndetse kuri ubu akaba ari umuyobozi w'ubugeni nyuma yo gusoza amashuri muri Kaminuza ya Melbourne. 

Ibihuha byo gukundana kwaba bombi byatangiye ubwo Kanye yasohoye inndirimbo yise 'Censori Overload'. Ndetse amagambo y'iyi ndirimbo agaragaza ko bishoboka ko bakundanaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND