RFL
Kigali

Umuhamagaro wonyine ntabwo uhagije - Rev. Dr Charles washinze Kaminuza ya Africa College of Theology

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/01/2023 17:16
0


Rev. Dr Charles Mugisha washinze Kaminuza ya Africa College of Theology, avuga ko kugira umuhamagaro gusa bidahagije kuko biba ari ngombwa guhugurwa kandi no guhugurwa nta muhamagaro ufite, nabyo nta kamaro.



Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na inyaRwanda mu muhango wo kwitegura umwaka mushya w'amashuri "Convocation Ceremony" wabereye muri New Life Bible Church kuwa 14 Mutarama 2023. Yatangaje ibi yunga muri gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda y'uko Abapasiteri bose bakwiye kwiga tewolojiya, kugira ngo bajye babwiriza ibyo bafitemo ubumenyi.

Rev. Dr Charles Mugisha, Perezida [Chancellor] wa Africa College of Theology (ACT), yagize ati "Ni ngombwa ko umuntu ukora umurimo w'Imana aba yarahamagawe n'Imana, ni cyo cya mbere na mbere, yarahamagawe n'Imana! Ariko burya abo Imana ihamagaye irabahugura, kandi Imana igakoresha abandi bakozi b'Imana guhugura abo bakozi kubategurira umurimo w'Imana".

Arakomeza ati "Umuhamagaro wonyine ntabwo uhagije, umuhamagaro ukeneye guhugurwa. Kandi no guhugurwa nta muhamagaro, nabyo nta kamaro. Iyo uje hano usanga tubaza abo baje kwiga "ufite umuhamagaro?", kandi niba ufite uwo muhamagaro "urashaka guhugurwa"? Rero tukabahugura".

Dr. Charles wanatangije Africa New Life Minstries ifite urusengero rwitwa New Life Bible Church, avuga ko umuntu ufite umuhamagaro agahugurwa, atandukanye n'umuntu ufite umuhamagaro udahuguwe. Ati "Ni byo rero dukora hano guhugura abakozi b'Imana, kandi ndabona rwose ari ngombwa".

Yavuze ko batanga amasomo ya Diploma in theology, Bachelors of arts in Theology and Leadership na Post Graduate Diploma in Theology and Leadership. Avuga ko abiga muri iyi Kaminuza batiga gusa amasomo ya Bibiliya ahubwo ko bayafatanya n'Ubuyobozi.

Asobanura impamvu yabyo ati "Turimo turategura abantu bayoboka Imana ariko bakaba bafite n'ubushobozi bwo kuyobora urusengero, umuryango mugari batuyemo, kuyobora imiryango itari iya Leta, kuyobora abanyarwanda, kuyobora neza".


Rev. Dr Charles Mugisha washinze ACT 

Ni mu gihe hari abavugabutumwa n'abapasiteri bavugaga ko kuba bafite umuhamagaro gusa bihagije ko bakora ivugabutumwa, ariko mu bushishozi bw'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere {RGB} hanzuwe ko abapasiteri bose bagomba kuba barize tewolojiya. Kuri ubu abamaze kuyoboka aya masomo bari kwirahira Leta kuko bavuga ko mbere bayoborwaga n'amarangamutima.

Pastor John Bosco Kanyangoga Umushumba Mukuru wa Zion Temple Nyarutarama uri kwiga Master's muri Tewolojiya muri Kaminuza ya Africa College of Theology (ACT), avuga ko kwiga tewolojiya ari ingenzi kuko abatayize usanga batwarwa n'amarangamutima. Nawe avuga ko ari ko byari bimeze mbere yo kwihugura mu masomo ya Bibiliya.

Diana Kamugisha Umuyobozi ufite mu nshingano ze kwita ku banyeshuri [Assistant Admissions and Students Welfare] muri Africa College of Theology, yahamagariye abayobozi b’amatorero mu Rwanda gushishikariza abapasiteri n’abavugabutumwa kwiga amasomo ya Bibiliya kugira ngo bigishe ijambo ry’Imana bafite ubumenyi bwimbitse.

Yavuze ko hari imirimo myinshi wakora warize tewolojiya kuko ari Kaminuza mu zindi  na cyane ko bemewe na HEC, ibigo byabonekamo akazi harimo Compassion International, World Vision, World Relief, GBU n'ahandi. Yavuze ko bakira abanyeshuri batsinze amasomo abiri y'ingenzi mu mashuri yisumbuye kimwe n'abandi basoje Kaminuza mu masomo ayo ariyo yose.


Diana Kamugisha ni umwe mu bize muri ACT

Manasseh Ogola, Vice Principle in charge of Academic muri ACT, yavuze ko bafite abanyeshuri baturuka mu bihugu binyuranye muri Afrika nk'u Rwanda, Burundi, Gabon, Nigeria, Angola na Kenya. Yashimye cyane Leta y'u Rwanda kuba yarashyizeho gahunda y'uko abapasiteri bose bagomba kwiga tewolojiya. Ni ibintu avuga ko bizarwanya inyigisho z'ubuyoboye.

Liliane Nyirarukundo yize muyi iyi kaminuza ndetse ateganya kuhakomereza na Master's. Avuga ko mu mitekerereze ye, ari byiza ko umukristo wese amenya ijambo ry'Imana akaba ari nayo mpamvu yatumye ajya kwiga tewolojiya kuko nta gahunda afite rwose yo kuba Pasiteri cyangwa Bishop. 

"Muzamenya ukuri kandi nimumeya ukuri kuzababatura, ni imwe mu mpamvu zatumye njya kwiga kugira ngo menye ukuri". Arasaba n'abandi bakristo kwihugura ku ijambo ry'Imana kuko bizabafasha gushikama mu byo bizera kandi binabarinde kuba bagwa mu mutego w'inyigisho z'ubuyobe.

Pastor JB [John Bosco Kanyangoga] wa Zion Temple Nyarutarama uri kwiga amasomo ya Master's muri ACT, yavuze ko hari amakosa anyuranye yakoraga mbere yo kwiga tewolojiya, kandi ayo makosa akaba akorwa na benshi batigeze bahugurwa ku bijyanye n'aya masomo ya Bibiliya. 

Yavuze amakosa yajyaga akora atazongera gukora "ni ha handi usanga icyanditswe rimwe na rimwe ukuntu kimeze bitaba byiza kugisobanura uko ugisomye cyonyine utarebye 'context' cyandikiwemo n'ibindi byanditswe bigishyigikira". Yavuze ko gukoresha icyanditswe kimwe gusa hari igihe kidasobanura mu buryo bwimbitse icyo Bibiliya yashakaga gusobanura.

Yakomeje avuga ko hari bamwe bayoborwa n'amaragamutima, bakabyitirira Mwuka Wera. Ati: "Hari igihe tugira amarangamutima rimwe na rimwe tukabyitirira Umwuka Wera, ayo makosa wenda navuga ko nayakoze, ugasoma nk'Ijambo bijyanye n'ibihe urimo gucamo bikagukoraho, ugasanga urimo kwigisha amarangamutima yawe cyane kurusha uko Bibiliya yashakaga kwigisha".

Mu Ukuboza uyu mwaka abagera kuri 200 bazahabwa impamyabumenyi muri ACT, akaba ari bwo iyi kaminuza izatangira kohereza abanyeshuri bayo mu matorero nk'abashumba bahuguwe. Bashobora no kuzakora kandi mu bigo bya Gikristo ndetse wanaba umuyobozi mwiza ahantu hatandukanye atari mu rusegero gusa nk'uko Rev. Dr Charles yabidutangarije.

ACT (Africa College of Theology) ni ishuri rimaze imyaka 7 rikaba rihugura abayobozi b'amatorero n’abandi bavuga ubutumwa bwiza baturuka mu bihugu bitandukanye ku isi. Ni Kaminuza yemewe n'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda (High Education Council; HEC).


Liliane Nyirarukundo arashaka kwiga Master's muri ACT


Umuramyi Chryso Ndasingwa nawe ari kwiga tewolojiya


Manasseh Ogola Vice Principle wa ACT


Pastor JB asanga benshi mu batarize tewolojiya bayoborwa n'amarangamutima


Miss Umuhoza Simbi Fanique wabaye Igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2017 ni umwe mu bize muri ACT


Hano ni mu 2018 ubwo abagera kuri 300 bahabwaga impamyabumenyi muri ACT

IKIGANIRO N'ABARI KWIGA TEWOLOJI - GAHUNDA ISHYIZWE IMBERE NA RGB


VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu - inyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND