RFL
Kigali

Mfite ishyaka ryo kuvuga ubutumwa binyuze mu bihangano Imana impa - Uwanyirigira Vilginia

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:16/01/2023 16:03
0


Uwanyirigira Vilginia utuye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba, arakataje mu muziki wo kuramya Imana aho amaze gukora indirimbo zitandakanye mu gihe gito amaze mu muziki.



Uwanyirigira Vilginia Mirriam, atuye mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha, akaba asengera mu itorero Apostles and Prophet church Rutare. Ni umukobwa w'imyaka 24 y'amavuko, akaba avuka mu muryango w'abana 11, we ni uwa kane. Yatangiye kuririmba mu 2015, ubu afite indirimbo 8; Audio 6 na Video 2.

Indirimbo amaze gukora mu rugendo amazemo imyaka 7 irindwi ni: Himbazwa Yesu, Imbabazi zawe, Wambereye Maso, Wihangayika, Humura, Birantangaza, Dukomoka Ku Mwami na Nakuvaho nkajya hehe aheruka gusohora mu kwezi gushize.

Amashuri abanza yayize mu kigo bita Mashaka P/S, Ikiciro rusange akiga muri E.S Rukomo SOPEM muri Nyagatare, naho Advanced level ayiga mur E.S Nyamirama muri Kayonza. Ubu ni umunyeshuri muri Kaminuza UTAB (Byumba).

"Impamvu yatumwe ninjira mu muziki ni impano Imana yampaye yo kuririmba nkumva mfite ishyaka ryo kuvuga ubutumwa binyuze mu bihangano Imana impa" - Vilginia aganira na inyaRwanda.

Indirimbo ye nshya ni "Nakuvaho nkajya hehe", ikaba ifite ubutumwa bwo kumenyesha abantu ko ubuzima butarimo Imana buba budashyitse kandi ko "kuba turiho ari ingabo Imana ihora itanga zigapfa ku bwacu".

Ku bijyanye n'imihigo afite mu muziki usingiza Imana, yagize ati "Kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa zitavanzemo ubundi butumwa butari ubwa Kristo kuvuga ubutumwa ahantu hose Imana inshoboje kugera mu isi".


Amaze gukora indirimbo umunani mu myaka 7 amaze mu muziki


Arangamiye kogeza izina rya Yesu biciye mu ndirimbo

UMVA INDIRIMBO YE NSHYA "NAKUVAHO NKAJY HEHE"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND