RFL
Kigali

RDC: Abantu 10 biciwe mu rusengero ubwo bari bageze mu gihe cyo kubatiza

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/01/2023 3:28
0


Abantu 10 biciwe mu rusengero ku Cyumweru, ubwo bari bageze mu gihe cyo kubatiza.



Leta ya Kongo Kinshasa yatangaje ko igitero cyagabwe mu rusengero rw'Itorero ry'Umuryango w'amatorero ya Pantekote muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo (Communauté des Eglises Pantecostes au Congo), cyahitanye abakiristo 10 bari mu masengesho yo ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023.

Ubutegetsi bwa Kongo bwamaganye icyo gitero bwise icya “kinyamaswa”, buvuga ko bikekwa ko cyakozwe n’umutwe w'iterabwoba  waa “ADF”. Muri icyo gitero kandi, abantu 39 bakomeretse.

Guverinoma yatangaje ko inzego z’umutekano ubu zigenzura aho agace kagabwemo icyo gitero kari, kandi harimo no gukorwa iperereza kugira ngo hamenyakane neza abateze igisasu mu rusengero.  

Umujyi wa Kasindi uri ku mupaka wa Kongo Kinshasa Congo na Uganda muri teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, ni agace kataherukaga kwibasira n'ibikorwa by’iterabwoba. Bamwe mu babonye ibyabaye kuri iki Cyumweru bavuga ko icyo gisasu cyaturitse, mu gihe muri uru rusengero rwarimo abantu barenga 100, bari bageze mu gihe cy'umubatizo.

Umutwe wa ADF wagiye uvugwa mu bikorwa by’iterabwoba hafi y’aka gace ntacyo uratangaza, ku bivugwa na leta ko ariwo waba wateze icyo gisasu. Igice kinini cy’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo kimaze imyaka irenga 20 kibasirwa n’ibikorwa by’imitwe y’inyeshyamba z’abanyecongo, ndetse hakiyongeramo imitwe y'iterabwoba ifite inkomoko mu mahanga nka ADF ivuga ko irwanya ubutegetsi bwa Uganda, FDLR y'abanyarwanda na RED Tabara y’abarundi.

inkomoko: Radio Okapi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND