RFL
Kigali

Iburasirazuba: Minisitiri Musabyimana yahishuriye aborozi icyo basabwa bagakirigita ifaranga

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/01/2023 7:28
0


Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu ubwo yasozaga ubukangurambaga bwiswe Terambere Mworozi mu ntara y'Iburasirazuba, yahishuriye aborozi uburyo ubworozi buzabageza ku Iterambere rirambye.



Kuwa Gatandatu Tariki ya 14 Mutarama 2023 mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange habereye igitaramo cy'aborozi cyahuje aborozi borora inka bagera kuri 450. Iki gitaramo cyateguwe n'Intara y'Iburasirazuba mu rwego rwo gusoza ubukangurambaga bugamije guteza imbere ubworozi bw'inka.

Munyaneza Isaie, umworozi waturutse mu murenge wa Rwinkwavu, aganira na InyaRwanda.com yavuze ko igitaramo cy'aborozi cyamushimishije kuko yakuyemo ubumenyi buzatuma abashasha kubona umukamo uhagihe.

Ati" Iki giitaramo twakishimiye cyane,kuko twabonye uburyo bwo kuganira n'aborozi bagenzi bacu babashije gutera imbere kuturusha ndetse abayobozi n'abafite ubumenyi baduha inama ku buryo twakora ubworozi buduteza imbere.

Ubu twamenye ibyo twakora kugira ngo tubone umukamo uzatuma dukora ubworozi bw'umwuga kuburyo tutazajya dutahira amata yo kunywa ahubwo twungutse ku buryo tugiye gushaka inka nziza zizatuma nibura nkanjye wakamaga litiro 10 nabasha kubona litiro 20 z'amata."

CG Gasana Emmanuel, Guverineri w'intara y'Iburasirazuba mu ijambo rye, nk'uko yari yabibwiye aborozi kuwa mbere Tariki ya 8 ubwo yatangizaga ubukangurambaga "Terimbere Mworozi" mu karere Nyagatare icyo gihe yibutsaga abahinzi ko Leta yashyizeho uburyo buboneye igamije guteza imbere ubworozi bugeza aborozi ku Iterambere rirambye;

Yongeye kubishimangira amenyesha aborozi ko nibakora ubworozi bukomatanyije n'Ubuhinzi mu buryo bw'umwuga, bazagera ku Iterambere ry'ubukungu mu buryo burambye. Yasabye aborozi kwishakamo igisubizo kugira ngo bagera ku ntego Intara yihaye yo kugeza ku mukamo wa litiro 2,000,000 ku munsi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, wari umushyitsi mukuru yamenyesheje abahinzi ibyo basabwa gukora kugira ngo bakore ubworozi bwatuma babona amafaranga yo kubateza imbere.

Yagize ati" Iyi Ntara y'Iburasirazuba ifite amahirwe atabarika yo kuba ikigega cy'Igihugu mu buhinzi n'ubworozi ariko kandi ishobora no kuba isoko y'ubukungu, byaba ku gihugu byaba ndetse no ku baturage bayituyemo n'abayishoramo imari. Borozi rero nk'uko nabivuze ndetse n'ibyo bagenzi banjye bavuze, Leta yakoze byinshi kugira ngo iyi ntara ibe umurwa mukuru w'ubworozi mu gihugu."

Yakomeje agira "Bityo namwe biravuga ko hari icyo musabwa gukora kugira ngo ayo mahirwe ababyarire inyungu, mugomba kurushaho kuvugurura uburyo bwo korora, mu  kuvugurura icyororo, tubona imyumvire ifata indi ntera kuko iragenda izamuka aho mu mihigo tutakirebera umukamo mu mubare w'inka ahubwo tukarebera umusaruro mu mibare n'amafaranga yinjizwa ."

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu kandi yibukije aborozi ko kworora mu buryo bw'umwuga bibasaba gukemura ibibazo bituma umusaruro uba muke.

Ati" Iyo ukoze neza ibyo usabwa inyungu ziraza. Ibyo twese dusabwa birimo ibyavugiwe ahangaha: Gukorera inzuri no kuzizitira,guca imigina no gutera ibyatsi byiza. Bavuze kuvugurura icyororo twavuze kubaka ibiraro by'inka havuzwe ibyo gufata amazi twavuze ubwishingizi no kurinda inka indwara ziterwa n'ibintu binyuranye gushaka n'ibikoresho by'ubworozi ndetse n'ibindi........."

Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare yakozwe mu mwaka wa 2021, yagaragaje ko mu  ntara y'Iburasirazuba hari inzuri zigera ku 10.000 hakaba hari inka zigera mu 500,000. Ku munsi muri iyi Ntara haboneka umukamo wa litiro ibihumbi 170.

Intumbero iyi Ntara y'Iburasirazuba ifite ni ukuzamura umukamo ukugera  kuri litiro Miliyoni ebyiri kugira ngo aborozi bazashobore kugemurira uruganda rw'Inyange rurimo kubakwa mu karere ka Nyagatare, rukazatangira gukora amata y'ifu guhera muri Werurwe uyu mwaka. Urwo ruganda  rukazajya rukenera litiro ibihumbi 500 ku munsi.

Minisitiri Musabyimana yabwiye aborozi b'Iburasiraziba ibanga ryabafasha gukirigita ifaranga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND