RFL
Kigali

Kayonza: Umukobwa yiciwe mu muhanda atewe ibyuma

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/01/2023 1:19
1


Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru abagizi ba nabi bishe umukobwa w'inkumi, umurambo we bawushyira mu muhanda hagati.



Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023, abaturage bo mu kagari ka Nkamba mu murenge wa Ruramira mu karere Kayonza, basanze umurambo w'umukobwa witwa Mukadusenge Divine wari ufite imyaka 18 y'amavuko. Ubwo twakoraga iyi nkuru, abakekwaho kumwica bari bataramenyekana.

Umuturage utuye mu mudugudu wa Cyabitana yavuze ko umurambo w'uwo mukobwa bawusanze mu muhanda, hafi y'igishanga cya Cyabitana.

Yagize ati "Umurambo w'umukobwa twawubonye mu gitondo uyu munsi, ikigaragara ni uko bamwishe bamuteye ibyuma. Abaturage bamaze kubona uwo murambo bahise bahamagara ubuyobozi, nyuma Polisi na RIB baraza umurambo barawutwara. Uwo mukobwa ntabwo abaturage ba nkamba tumuzi, birashoboka ko ari umugenzi wajyaga nka Gasetsa muri Ngoma."

Ubuyobozi bw'umurenge wa Ruramira bwemeje ko umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 18 wiciwe muri uwo murenge, avuka mu karere ka Ngoma.

Bisangwa Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ruramira, yanabwiye InyaRwanda.com ko nta muntu ukekwaho ubu bwicanyi uramenyekana.

Agira ati "Nibyo koko mu gitondo nka saa kumi n'ebyiri abaturage bajyaga guhinga basanze umurambo w'umukobwa mu muhanda, uri ku gishanga mu mudugudu wa Cyabitana. Uwo  mukobwa wishwe byabanje kutugora kumenya aho aturuka, nyuma twaje kumenya ko yitwaga Divine. Abamwishe banaciye irangamuntu ye ariko twaje gutoragura udupande tw'indangamuntu ye baciyemo udupande twinshi, twateranyije uduce twayo tumenya   ko avuka mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma."

Gitifu Bisangwa yakomeje ati "Twakoranye na RIB na Polisi ariko kugeza ubu nta muntu ukekwa urafatwa, gusa aho akomoka bavuga ko yakoraga mu murenge wa Kigabiro muri Rwamagana duhana imbibi."








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mahoroerissa793@gmail.coma1 year ago
    Mukomez gukora iperez mutubwr





Inyarwanda BACKGROUND